Byinshi utari uzi kuri Maj.Kizima Lenine wakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’urukiko rwa gisilikare rwa Kivu y’amajyepfo
Maj.Kizima Lenine n’umwe mu barwanyi babarizwaga muri FDLR igice cyo muri Kivu y’Amajyepfo ,Diviziyo y’ingabo yitwaga SOSUKI,ikaba yarahuzaga ibikorwa bya FDLR muri Kivu y’Amajyepfo.
Kizima wari ufite ipeti rya Serija yaje kwigumura ku buyobozi bwa Batayo yabarizwagamo yitwa Dakota ikaba yarayoborwaga na Lt.Col Aloys Bizimana uzwi ku mazina ya Bishaka Idrissa,iyi batayo ikaba yari ifite icyicaro ahitwa Mpeshi,muri Teritwari ya Walungu.
Ubwo Kizima yigumuraga kuri Lt.Col Idrissa yahunganye abasilikare 90 ndetse ahita yiha ipeti rya Majoro,uyu murwanyi yatangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi yishe abasivili benshi muri walungu na Shabunda,afata abagore ku ngufu ndetse hari naho yajyaga afata abasilikare mpiri ba FARDC akabateka mu ngunguru z’amavuta ari bazima.
Lt.Col Idrissa yatangije ibikorwa bya operasiyo byo guhiga Majoro Kizima n’itsinda rye abahata amasasu k’uburyo baje kuneshwa bishikiriza ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUC zari muri ako gace,ubwo Maj.Kizima yageragamo basanze hari impapuro zimushakisha z’ubutabera bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,bityo avanwa mu bandi ashikirizwa FARDC nayo ntiyatinze imuha urukiko rwa gisilikare.
Nk’uko twabivuze haruguru Maj. Kizima yaburanishijwe n’urukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyepfo ku byaha yakoreye ku butaka bw’iki gihugu birimo ibyibasiye inyokomuntu nko ufata ku ngufu abagore n’abakobwa.
Ibi byaha by’ubwicanyi n’ibindi byahamye Maj.Kizima bivugwa ko byakozwe hagati y’umwaka 2004 na 2006 abikoreye muri Teritwari ya Shabunda muri Kivu y’Amajyepfo,ahabwa igihano cya burundu.
Urukiko rwa Gisirikare rwa Bukavu mu mwaka 2015 rwari rwamukatiye igifungo cya Burundu, nyuma umunyamategeko we atangaza ko ajuririye uyu mwanzuro byaje no kurangira agabanyirijwe igihano kikagera ku myaka 10. Maj.Lenin Kizima amaze imyaka isaga 9 muri Gereza dore ko yafunzwe mu mwaka 2012.
Kambale Shamukiga