Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bato basaga ibihumbi icumi mu byiciro bitandukanye.
Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.
Abasirikare 137 bakuwe ku ipeti rya Warrant Officer II bahabwa ipeti rya Warrant Officer I, abasirikare 142 bakuwe ku ipeti rya Sergeant Major bashyirwa ku rya Warrant Officer II.
Muri iri tangazo kandi hagaragajwe ko abasirikare 2,165 bakuwe ku ipeti rya Staff Sergeant bahabwa irya Sergeant Major, abasirikare 3419 bakuwe ku ipeti rya Sergeant bahabwa irya Staff Sergeant, abasirikare 2,537 bahawe ipeti rya Sergeant bavuye ku rya Corporal mu gihe abasirikare 1,625 bahawe ipeti rya Corporal bavuye kurya Private.
Aba basirikare bazamuwe mu ntera nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, azamuye mu ntera abandi basirikare basaga 700.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com