Mu gihe ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi bukomeje mu gihugu hose, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) kirasaba ko mu gihe hari amakosa agaragaye, agomba gukosorwa ku buryo atazongera kugaragara.
Ibi REB irabishingira ku barimu bategura ari uko bumvise ko hari ubukangurambaga ku burezi bugiye kuba, abandi bagasiba uko bishakiye.
Dr. Irene Ndayambaje Umuyobozi mukuru wa REB, avuga ko hari abarimu bongera gutegura aruko bumvise ko hari igenzura ku rwego rw’igihugu rigiye kuba.
Yagize ati:”Ariko ntabwo baba bagomba (abarimu) gutegereza ko cya gihe cya campaign nicyo gihe cyo gusubira mu mashuri nk’uko twabibonye hari umurezi waherukaga gukora lesson plan mu kwezi kwa gatandatu igihe campain n’ubundi yariri gukorwa..ibyo ngibyo hari igihe bitazihanganirwa”.
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko mu gihe hari ikosa rigaragaye mu kigo runaka, rikwiye kubera isomo ibindi bigo, ku buryo umwanzuro uhafatiwe utaba uw’icyo kigo gusa ahubwo uba rusange ku bigo byose mu gihugu.
Ati:”Ibyo tuba twabonye ku kigo cy’ishuri rimwe, biba bigomba kuba umwanzuro wakagombye kugenderwaho mu murenge ndetse no mu karere. Niba tuvuze tuti ikibazo cy’isuku, biba bisaba kugira ngo mu by’ukuri, icyo ngicyo kibe umwanzuro ushyirwa mu bikorwa hose mu karere ahubwo no mu gihugu hose”.
Ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi buri kuba ku nshuri ya gatandu mu gihugu hose, kuri iyi nshuro, hari kurebwa uruhare rw’abafatanyabikorwa mu burezi.
Ubu bukangurambaga biteganyijwe ko buzamara ibyumweru bibiri, aho bwatangiye ku itariki 23 Nzeri 2019 bukazarangira tariki 4 Ukwakira 2019.
Nkurunziza Pacifique