Ishami rishinzwe kugenzura ikiyaga cya Kivu ryo mu kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ryatangaje ko nta mpungenge zihari z’uko gaz yo mu kiyaga cya Kivu yaturika kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye tariki 22 Gicurasi ndetse n’imitingito yakurikiyeho.
Iryo shami ryemeje ayo makuru nyuma yo gufata ibipimo bitandukanye ku Kiyaga cya Kivu no kubisesengura, hagamijwe kureba niba hari ingaruka iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryaba ryaragize kuri icyo kiyaga. Iryo genzura rigaragaza ko ikiyaga cya Kivu kimeze neza nk’uko cyahoze kuva na kera.
Raporo y’ishami rya REMA rishinzwe kugenzura ikiyaga cya Kivu igira iti “Ibipimo byafashwe byagaragaje ko ubuzima mu mazi y’ikiyaga cya Kivu bwakomeje kuba bwiza ku rusobe rw’ibinyabuzima birimo na nyuma y’iruka rya Nyiragongo”
Itsinda ryafashe ibyo bipimo ku binyabutabire by’amazi y’ikiyaga cya Kivu birimo ubushyuhe, umwuka wa Oxygène , chlorophylle na PH, ibisubizo bigaragaza ko kimeze neza kandi nta mpinduka cyagize mu gihe ibyo bipimo byafatwaga kuva tariki 22 kugeza kuri 27 Gicurasi 2021.
Mu gihe ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, abantu benshi bagaragaje impungenge z’uko iruka ryacyo n’imitingito yakurikiyeho bishobora kugira ingaruka ku kiyaga cya Kivu.
Igikoma cyavaga muri icyo kirunga nticyerekeje mu cyerekezo ikiyaga cya Kivu giherereyemo, bikaba bitanga icyizere ko nta ngaruka zidasanzwe iruka rya Nyiragongo ryagize ku Kiyaga cya Kivu.
Imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo ariko yakanguye umworera n’ubundi wari usanzwe uhari ugana ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.
Umwuka na wo nta kibazo ufite
Kuva tariki 27 kugeza kuri 29 Gicurasi 2021, irindi tsinda rya REMA ryari mu karere ka Rubavu rigenzura niba nta ngaruka iruka rya Nyiragongo ryagize ku buziranenge bw’umwuka muri ako gace.
Mu gupima ubuziranenge bw’umwuka, iryo tsinda ryakoresheje imashini nka ’RAMPS’ na ’ATMOTRACK’ zafataga ibipimo amanywa n’ijoro hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba.
Iryo tsinda ryafashe ibipimo hagamijwe kureba ingano y’ibinyabutabire mu mwuka wo mu gice cyegereye ikirunga cya Nyiragongo ndetse hanafatwa ibindi bipimo bifite aho bihuriye n’iteganyagihe birimo igipimo cy’ubushyuhe, ubuhehere, umuvuduko w’umuyaga ndetse n’icyerekezo cyawo. Isesengura ry’ibyo bipimo ryagaragaje ko ingano y’ibyo binyabutabire byose mu mwuka iri ku bipimo byemewe.
Ishami rya REMA rishinzwe kugenzura ikiyaga cya Kivu rikomeje gukorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) ndetse n’abahanga mu bya siyansi ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kugenzura niba hari ikibazo cyagera ku Kiyaga cya Kivu biturutse ku mitingito ikomeje kuba nyuma y’iruka rya Nyiragongo.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe Mine, Peterole na gaz, Dr. Ivan Twagirashema, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko bidashoboka ko gaz iri mu Kiyaga cya Kivu yaturika kandi ko n’iyo byashoboka atari ibya vuba.
Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu biyaga binini mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba, kikaba kiri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amazi yo munsi y’icyo kiyaga arimo ibinyabutabire bya ‘gaz methane’ na ‘carbon dioxide’ bivugwaho kuba bishobora guteza ibibazo ku baturiye icyo kiyaga mu gihe byaba bizamutse bikagera hejuru bigahura n’amahindure ava mu kirunga.
Naho Ikirunga cya Nyiragongo kiri mu birunga binini ku isi kandi bigifite ububasha bwo kuruka, cyaherukaga kuruka mu 2002 aho cyasenye Umujyi wa Goma kigahitana abagera kuri 250.