Akanama k’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, kamaze kwemeza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igihugu gishya kigize uyu muryango.
Uku kwemerwa kwa DRC muri uyu muryango gukurikiye ibiganiro byabereye i Nairobi bigahuza abayobozi bawo n’aba DRC hagati ya 15-24 Mutarama 2022.
Muri ibyo biganiro, itsinda rya EAC ryari riyobowe n’Umuyobozi mu kanama k’Abaminisitiri b’uyu muryango, Dr Alice Yalla mu gihe uruhande rwa DRC rwari ruhagarariwe na, Prof Serge Tshibangu, Intumwa yihariye ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri ba EAC, Adan Mohamed, mu nama yahuje abaminisitiri hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 8 Gashyantare 2022, niwe watangaje iki cyemezo.
Ati “Nk’uko mwese mubizi, itsinda rya DRC ryari riri i Nairobi mu cyumweru cya nyuma cya Mutarama 2022. Ibiganiro na RDC byageze ku musozo. Turasaba kwemeza RDC muri uyu muryango hashingiwe ku ngingo ya gatatu y’amasezerano ashyiraho EAC.”
Kwemerera DRC mu muryango wa EAC ni urugendo rwatangiye mu 2019, ubwo iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda cyabisabaga.
Mu Nteko idasanzwe ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yabaye ku wa 22 Ukuboza 2021, iyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta, haganiriwe ku kwakira DRC muri uyu muryango.
Icyo gihe abakuru b’ibihugu batandatu basabye ko abaminisitiri b’uyu muryango batangira kuganira ku kwinjizamo DRC.
Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Intebe Wungirije akanaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala yashimangiye ubushake bw’iki gihugu bwo kwinjira muri EAC.
Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru cyatangaje ko kuba DRC yemerewe kwinjira muri EAC bivuze ko hategerejwe umwanzuro wa nyuma uzatangazwa mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango iteganyijwe muri uku kwezi.
Muri Nzeri 2021, ni bwo EAC yatangaje ko yamaze gukora raporo igaragaza niba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yujuje ibisabwa kugira ngo yemererwe kuba igihugu cya gatandatu kinyamuryango ndetse yavuze ko iyo raporo itanga icyizere.
DRC isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ibihugu bitandukanye bya EAC mu bijyanye n’ubucuruzi harimo n’u Rwanda.
Inyigo yakozwe umwaka ushize igaragaza amahirwe y’ubucuruzi muri DRC, yerekanye ko ibicuruzwa bivanwa muri iki gihugu mu 2019 byari bihagaze agaciro ka miliyari 6,6$.
Muri uwo mwaka ibyo aka karere kohereje muri DRC byari bifite agaciro ka miliyoni 855,4$.
UWINEZA Adeline