Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi muri ADEPR zirimo na Biro Nyobozi y’iri torero nyuma y’ibibazo bimaze iminsi birivugwamo.
Nkuko bikubiye mu ibaruwa rwandatribune.com ifitiye kopi bimwe mu myanzuro ikubiye mu iyi baruwa iragira iti:Bwana karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR,Bwana Kayigamba Callixte Perezida w’inama y’ubutegetsi ya ADEPR,Bwana Rurangwa Clement Perezida w’akanama nkempurampaka,
Impamvu gukuraho inzego z’ubuyobozi z’itorero za ADEPR,iyo baruwa kandi ikomeza imenyeshya aba bayobozi ibyemezo byabafatiwe bitewe n’uko batubahirije inama bagiye bagirwa ndetse n’amakimbirane yakunze kurangwa muri iri torero bityo RGB ikaba Ikuyeho inzego za ADEPR n’abanyamuryango bayo,hashingiwe ku bubasha ihabwa n’amategeko ndetse n’ibindi byemezo bikurikira:
1.Inama y’ubuyobozi,komite nyobozi(biro)na Komite nkeramurampaka guhera none tariki ya 02 ukwakira 2020.
2.Ikuye mu nshingano abasanzwe ari abakozi ba ADEPR bari bagize biro nyobozi n’inama y’ubuyobozi
3.ihaye madame Umuhoza Aulerie inshingano zijyanye no kuyobora abakozi n,umutungo kugeza igihe abazayobora umuryango mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirwaho.
Urwego rwa RGB nirwo ruzagena abazayobora ADEPR mu gihe cy’inzibacyuho,ihererekanya bubashya kuwa kane tariki 08 ukwakira 2020.
Mu gihe twandikaga iyi nkuru twashatse Umuvugizi wa ADEPR Bwana Rev.Pasteur Karuranga Ephrem ngagire icyo avuga kuri ibi byemezo telephone ye ntiyakunda.
Ntirandekura Dorcas