Imiryango itari iya Leta yagaragaje ubushakashatsi bugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu mu myaka ibiri ishize, ubu bushakashatsi bwagarajwe kuri uyu wa gatanu tariki 27 ugushyingo 2020, mu gikorwa cyahurijwemo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Rwanda civil society platform n’umuryango NINGO.
Dr. Usta Kayitesi,Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere(RGB) , avuga ko abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu bahindura ubuzima bw’Abanyarwanda kubijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, uburezi n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’ibi byiciro. Ati” hari uruhare rugaragara iyi miryango igira mu iterambere rw’igihugu”.
Kayitesi, akomeza avuga ko mu rwego rwo gukurikirana iyi miryango , buri mezi atatu itanga raporo y’ibikorwa bakoze hanyuma nyuma y’umwaka bakatugaragariza ibyo bagezeho.
Ati”Turacyakeneye abafatanyabikorwa kuko ntaho turagera , u Rwanda rufite gahunga y’imyaka irindwi n’icyerekezo 2050 rero ntaho turagera. Ni ngombwa ko tugira abafatanyabikorwa mu ubukungu, mu mibereho y’Abanyarwanda cyane cyane, imiyoborere n’ubutabera. Icyo tubasaba ni uko ibikorwa byabo bikwiye kwibanda kuburyo bihindura ubuzima bw’Abanyarwanda “.
Sean Kerrigan, umuyobozi wa NINGO, akaba anahagarariye world vision mu Rwanda , avuga ko kubufatanye n’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, u Rwanda rworohereza imiryango itari iya Leta mu gufatanya gukemura ibibazo by’abaturage muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere ya 2017-2024 (NST 1).
Umuvugizi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta Dr. Ryarasa Nkurunziza Joseph, avuga ko mu myaka itaha bazajya bagaragaza icyo imiryango itari iya Leta n’imiryango mvamahanga ikora mu kuzuzanya na Leta mu bijyayanye n’ubukungu , uburezi , ubuzima no kwegereza abaturage ubuyobozi
Dr. Nkurunziza , ati ’ mu Rwanda hari politike nziza ugereranije n’ibindi bihugu cyane cyane imiryango mvamahanga, hari ubushake kuri Leta mu gukomeza kugorana n’imiryango itari iya Leta mu guhindura imibereho myiza y’Abanyarwanda “.
Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa imiryango nyarwanda itari iya Leta isaga 1508 , n’imiryango mvamahanga ikorera mu Rwanda 173.
Nkundiye Eric Bertrand