Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi, yahishuye ko ubwo bakoraga isesengura ry’ibibazo bya Rayon Sports bakanabifataho umwanzuro, baganirije impande zirebwa ku buryo nka Munyakazi Sadate adateze kujya kurega muri FIFA avuga ko yakuwe ku buyobozi bw’ikipe kuko ibyakozwe nawe yari abishyigikiye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri wa Kabiri muri Kigali Arena, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) nibwo rwatangaje ko Munyakazi sadate na Komite nyobozi bakoranaga begujwe k’ubuyobozi bwa Rayon Sport
Abajijwe niba Munyakazi Sadate adashobora kuregera Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ko yakuwe ku buyobozi n’inzego za Leta, Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko Munyakazi yashimye imyanzuro yafashwe.
Ati “Uburyo inzego zigera muri FIFA burubakitse. Ntabwo umuntu ahitamo uko abikora. Ndagira ngo mbabwire ko nabo [Komite ya Munyakazi] twabamenyesheje kandi nabo banashimye icyemezo cyacu.”
“Twababwiye baratubwira ngo bakurikiranye inzira, Komite iravuga ngo icyemezo twafashe nabo barabona ari cyo cyari gikwiye kuko barabibona ko umuryango wari utakiri hamwe kandi nabo bananiwe gukemura ibibazo byawo uko byari bimeze.”
“Ntabwo ndimo gukeka ko bazajya muri FIFA, ariko nibahitamo kujyayo buriya, hazubahirizwa ibyo amategeko ateganya. Twe twahagaritse inzego z’umuryango wanditse mu rwego rw’amategeko mu Rwanda, umuryango ufite ibikorwa bya siporo nk’uko amategeko ya siporo n’ahandi abiteganya, hari ibyo usabwa kuba wubahiriza mu rwego rw’Imiyoborere n’uburyo ukwiye gukora.”
Imiyoborere y’amakipe yo mu Rwanda ntikurikije amategeko
Agaruka ku miyoborere ya menshi mu makipe yo mu Rwanda, aho usanga abayahagariye mu nzego z’Umuryango ari nabo bayayobora nk’amakipe mu rwego rwa tekinike, Dr Kaitesi yavuze ko ibyo byagakwiye gutandukanywa.
Ati “N’ahandi hose uko biteye, imikorere y’Umuryango n’ibikorwa byayo bikwiye kuba bifite ababishyira mu bikorwa buri munsi. Ubundi izi nzego zindi tuvuga [z’Umuryango] ziri ku rwego rw’Imiyoborere, ariko hakabaye hari n’izindi nzego zishinzwe gushyira mu bikorwa. Niba ari ikipe ikagira ubuyobozi tekinike, bukita ku buzima bw’ikipe umunsi ku wundi, ariko atari bwo buhagarariye ikipe mu rwego rw’amategeko.”
Yakomeje agira ati “Ndagihuza n’uwabajije icya FIFA [kuba Sadate yarega muri FIFA ko yakuwe ku buyobozi n’Urwego rwa Leta], FIFA ni impuzamiryango, buriya FERWAFA igizwe n’uko imiryango itandukanye yanditse, yafashije ibyangombwa byayo ikumvikana, igashyiraho ikitwa Federasiyo y’Igihugu.”
“Bava hano bakajya muri CAF, ni Umuryango utegamiye kuri Leta wanditse mu Misiri, ibyo murabizi. Kugeza uyu munsi umupira w’amaguru n’andi makipe menshi ubuyobozi bwayo ntagira sitati, ubwazo ntabwo ari inzego zifatwa nk’izifite ubuzima imbere y’amategeko. Zigira ubuzima imbere y’amategeko kuko ari imiryango itari iya Leta cyangwa kubera ko ari sosiyete cyangwa ibikorwa bya sosiyete zifite ba kanaka aho amategeko abiteganya gutyo.”
Dr Kaitesi yashimangiye ko ari ngombwa ko amakipe menshi agira ubuyobozi bw’Umuryango butandukanye n’ubukora akazi ka buri munsi mu ikipe.
Ati “Habaho ubuyobozi bw’umuryango bureberera abashyira mu bikorwa buri munsi inzego z’Umuryango. Ni n’imwe mu nenge twasanze Rayon Sports ifite. Ntabwo twakabaye tuvuga ikibazo cy’ububiko bw’inzandiko iyo Rayon Sports iba ifite ibiro, ifite aho ibarizwa n’ubikora.”
FERWAFA yagateye intambwe igakemura ibibazo by’amakipe hakiri kare
Umuyobozi Mukuru wa RGB, yavuze ko nta byinshi yavuga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri Kiyovu Sports, bishingiye ku mategeko, ariko yemeza ko inzego zayo zakabanje kugira icyo zibikoraho cyangwa FERWAFA ikabikemura mbere y’uko hitabazwa uru Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.
Ati “Ntabwo ndi bujye mu kibazo cya Kiyovu Sports, ariko ntabwo twifuza ko bigera aha. Ubundi imiryango ifite uburyo ikwiriye kwigenzura. Ni nacyo gituma buri rwego rw’Umuryango rusabwe kugira icyo twita komite nkemurampaka.”
“Iyo bitabaye ishyano tugomba guhoshya nk’uko bisanzwe, umuryango ufite inzego nk’uko amategeko abiteganya, izo nzego iyo zitabikoze, FERWAFA yakabaye igira uruhare mu gukemura ibibazo byawo kuko niyo mpuzamiryango bisangamo, ariko bisaba ko babyijyanirayo. Iyo batabijyanyeyo bigasaba ko twinjira mu kibazo cyangwa tukabona ari ngombwa ko tubyinjiramo kare tudaciye muri izo nzira, biba ngombwa. Ntabwo twarebera.”
Kugeza magingo aya, muri Kiyovu Sports havugwa ku kudahuza ku ngingo z’imwe z’amategeko zibuza bamwe mu banyamuryango kwiyamamaza mu matora azaba ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020.
Ntirandekura Dorcas