Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB/Rwanda Governance Board), Dr Usta Kaitesi yizeje ko uru rwego rugiye kwinjira mu bibazo bimaze iminsi bivugwa muri ADEPR kandi ikabibonera umuti mu gihe cya vuba.
Mu itorero rya ADEPR hamaze iminsi havugwa ibibazo bishingiye ku kutumvikana hagati y’abagize ubuyobozi bw’iri torereo ryanakunze kuvugwamo kunyereza umutungo kwa bamwe mu bayobozi baryo.
Hari kandi abayobozi muri iri torero bagiye bafungwa bazira kunyereza amafaranga abarirwa muri za Miliyaridi.
Mu buyobozi bw’iri torero kandi havuzwe ibibazo bishingiye ku kugabanya imishahara y’abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bamwe bakirukanwa cyangwa bagahagarikwa.
Ibi byagiye bikurikirwa n’abaruwa yagiye acicikana agaruka kuri ibi bibazo, bamwe bagaragaza ko inzira byanyujijwemo bikemurwa atari zo zikwiye.
Ubwo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwagaragazaga uko rukemuye ibibazo byari bimaze iminsi bivugwa mu buyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports, bamwe mu bakristu ba ADEPR bagaragaje ko ibibazo bisigaye muri iri torero.
Aba bakristu bifashishije imbuga nkoranyambaga nka Twitter basaba ko uru rwego rwakwinjira mu bibazo bimaze iminsi muri iri torero, hari uwagaruye inkuru yanditswe na kimwe mu binyamakuru bikorero kuri murandasi ifite umutwe ugira uti “Ibibazo by’ingutu bimaze iminsi muri ADEPR bizakemurwa na nde?”
Dr Usta Kaitesi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, yasubije uyu muntu ko “RGB mu shingano ifite ku miryango ishingiye ku myemerere irakurikirana kandi humura umuti uzaboneka bidatinze.”
Uwitwa Benimana Dusenge yasubije Dr Usta Kaitesi agira ati “Murakoze muyobozi nejejwe cyane n’igisubizo cyiza mutanze ku bibazo by’urudaca bidasiba muri ADEPR. Imana ibahe umugisha.”
Abantu 12 barimo Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi mukuru w’iri torero na Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije, muri 2018 bajyanywe mu butabera bashinjwa kunyereza amafaranga abarirwa muri Miliyaridi 2 Frw. Gusa benshi muri bo bagizwe abere kuko icyaha cyahamwe abantu batatu gusa.
Byavugwaga ko ariya mafaranga bayanyereje ubwo hubakwaga Hotel Dove ya ADEPR, ubwo baguzaga muri Banki Itsura Amajyambere BRD.
Mwizerwa Ally