Kabera Vedaste, umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’Amajyepfo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ashinjwa gushaka guha ruswa Umugenzacyaha ngo adakurikirana ibirego umugore we amushinja.
Ku rubuga rwa X rwa Rib ,uru rwego rwatangarije ko rwataye muri yombi uyu muyobozi, uyu Vedaste afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, mu gihe dosiye ku byaha aregwa iri gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB ikomeza ivuga ko yongera gukangurira abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse no kujya batanga amakuru aho bayikeka kuko igira ingaruka mbi ku iterambere ry’Igihugu.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com