Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatatu rwatangaje ko rwafunze abantu 4 bakomoka mu Burundi no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bageragezaga kwinjiza ibiro 45 by’amahembe y’inzovu.
Mu bafunzwe nk’uko itangazo riri ku rubuga rwa Twitter ribyerekanani Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaqué ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC).
RIB ivuga ko aba bagabo bari bafite umugambi wo gucuruza aya mahembe y’inzovu. Ikomeza ivuga ko aba bagabo bashakaga gukoresha imidoka y’abadipolomate idasakwa mu kuyinjiza aya mahembe mu gihugu.
Usibye amahembe y’inzovu hanafashwe bimwe mu bikoresho bikoze muri ayo mahembe y’inzovu byiganjemo imitako n’imirombo bivugwa ko ifite agaciro kanini.
Raporo ya Trafficking Flow Map ivuga ko byibura inzovu ibihumbi 20 kugeza kuri 30 buri mwaka zishimutwa muri Afurika. Naho igihugu kiza imbere mu gushimuta inzovu nyinshi ku isi ni Thailand yihariye 17% by’inzovu zose zishimutwa ku Isi.