Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu rwatangaje ko rwafashe abantu umunani bakekwaho gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa Leta.
Mu bafunzwe harimo Jerome Gasana wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubumenyi ngiro (WDA) nk’uko ubutumwa RIB yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter bubigaragaza.
Mu bafunzwe kandi harimo uwari ushinzwe imishinga, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’imari n’umukozi ushinzwe abakozi muri WDA, muyobozi ushinzwe ishoramali n’ushinzwe abakozi mu kigo cy’ubwiteganyirize ( RSSB).
Ubutumwa bwa RIB bukomeza bugaragaza ko hafunzwe kandi uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imali n’ushinzwe ibikoresho n’ubutegetsi muri WASAC.
RIB yahishuye ko hari abandi bayobozi bashobora gufungwa cyane ko igikomeje iperereza mu bigo bya Leta byavuzweho kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa leta muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imali, “kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe kandi n’umutungo wa leta wanyerejwe ugaruzwe hashingiwe ku mategeko.”
Ubwanditsi