Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwibukije abantu bakomeje gukangisha abo bahoze bakundana gushyira ubwambure bwabo hanze ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko mu gihe ugikoze abihamijwe n’amategeko.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yatangarije RBA ko , mu gihe muri iyi minsi ikoranabuhanga rikataje , hari ubundi bwoko bushya bw’ibyaha bugenda buvuka cyane cyane ubwifashishije ikoranabuganga. Yavuze ko gukangisha abantu gushyira hanze ubuzima bwabo bw’ibanga bigamije indonke ari icyaha gihanirwa ugifatiwemo.
Dr Murangira yavuze ko, hari urugero RIB ifite aho iheruka gufata umuvugabutumwa wari ugiye kujya mu mahanga nyuma yo gushyira amashusho hanze y’umukobwa bari bafitanye umubano ushingiye ku guhuza ibitsina. Mu iperereza RIB yakoze yatahuye ko uyu muvugabutumwa yari asanzwe akundana n’uyu mukobwa mu ibanga nyamara afite undi mugore babana. Ibi umukobwa amaze kubitahura yahise ahagarika umubano bari bafitanye bituma uwo muvugabutumwa ashyira amafoto ye hanze nyuma yokumusaba ikiguzi akakimwima.
Ibi RIB ibitangaje nyuma y’uko mu bihugu by’abaturanyi hamaze igihe havugwa inkuru z’inganjemo iz’urubyiruko rushyirwa ku karubanda bambaye ubusa nabo bahoze bakundana nyuma bakaza kugira ibyo batumvikanaho bituma batandukana.
Nkaho muri Uganda uwitwa Paula aherutse gushyirwa hanze amashusho yambaye ubusa, bikavugwa ko byakozwe n’umusore bakundanaga nyuma nakaza gutandukana.