Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021rwatangaje ko rwafunze Dr Kayumba Christophe wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda kuri ubu akaba ari umuyobozi w’ishyaka RDP aho rumukurikiranyeho ibyaha birimo no kugerageza gufata ku ngufu umukobwa yigishaga.
Nkuko itangazo rya RIB ribigaragaza, Dr Kayumba afunzwe nyuma y’iperereza ryakozwe ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina n’ubwinjiracyaha muri iki cyaha.
Itangazo rya RIB rikomeza rivuga ko kuri ubu Dr Kayumba Christophe afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kicukiro. Dosiye ye ikaba igomba gushyikirizwa ubugenzacyaha nkuko biteganwa n’amategeko.
Mu mtangiro z’uyu mwaka wa 2021 nibwo uwitwa Muthoni Fiona usanzwe akora umwuga w’itangazamakuru yatanze ikirego muri RIB agaragaza ko ubwo yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru ari naho Dr Kayumba yigishaga .Uyu mwarimu yagerageje kumufata ku ngufu yamutumyeho iwe mu rugo.
Dr Kayumba mu Kiganiro yahaye RwandaTribune icyo gihe yavuze ko “Iyi ari politiki iciriritse barimo kumuzanaho, avuga ko adashaka kugira byinshi ayitangazaho”
Dr Kayumba afunzwe ubugira Kabiri kuko mu mwaka 2019, yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guteza akavuyo ku kibuga cy’indege agakatirwa umwaka w’igifungo. Yaje kurekurwa mu mpera z’umwaka 2020 arangije igihano, nyamara we yemeje ko yarenganye anajuririra umwanzuro w’urukiko na Nyuma yo kurekurwa, gusa urukiko rwa Kicukiro rukaba rwaratesheje agaciro ubujurire bwe.