Rwiyemezamirimo mu bijyanye n’inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi, Nkubiri Alfred yatawe muri yombi na RIB we n’abandi icyenda aho bakurikiranyweho kunyereza ifumbire ifite agaciro ka miliyari 9 Frw. Kuri ubu bamaze gukorerwa dosiye zinashyikirizwa ubushinjacyaha.
Uyu mugabo uvuka mu Karere ka Kirehe usanzwe ufite sosiyete ya Enas ltd isanzwe ituganya ikanageza ifumbire ku baturage, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo icyenda bakora aka kazi batawe muri yombi nyuma yo kuvugwaho uburiganya mu kugeza ifumbire ku baturage.
Bivugwa ko ibi byaha babikoze kuva mu mwaka wa 2009 kugeza ubu aho hari nk’abaturage baha nkunganire iba ifite igice kizishyurwa na leta bagashyiramo uburiganya. Urugero hari nk’aho baha umuturage ibiro 50 by’ifumbire bakandika ko bamuhaye ibiro 500.
Umuvugizi w’agateganyo wa RIB Bahorera Dominique yabwiye MUHAZIYACU dukesha aya makuru ko koko aba ba rwiyemezamirimo bamaze gutabwa muri yombi ndetse na dosiye zabo ngo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Ati “ Ni abantu bageze ku icyenda twakurikiranye baregwa kunyereza amafumbire bari barahawe yagombaga kugezwa ku baturage harimo n’uruhare rwa leta harimo na Nkubiri, hari abaturage batabonye ifumbire.”
Uyu muvuzigi yakomeje avuga ko ibindi bisobanuro birenzeho byabazwa ubushinjacyaha kuko bamaze kubushyikiriza dosiye.
Si ubwa mbere Nkubiri Alfred atabwa muri yombi kubera ibibazo by’ifumbire, mu mwaka wa 2016 nabwo yigeze gufungwa nyuma yo kuzana mu Rwanda ifumbire itujuje ubuziranenge yo mu bwoko bwa DAP yari yakuye mu gihugu cya Arabie Saudite.
Icyo gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yavuze ko iyo fumbire yari ifite ibibazo by’ubuhehere.
Ndacyayisenga Jerome