Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo ya BTN, akaba na nyirayo, Uwera Pacifique Ahmed yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB) akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.
Uwera aregwa kuba yaragiye atanga sheki zitazigamiye mu bihe, ubwo yaguraga ibikoresho binyuranye birimo televiziyo.
RIB igaragaza ko Uwera yatanze izi sheki zitazigamiye mu bihe bitandukanye muri Mata 2023 no muri Kanama 2023, zose zifite agaciro karenga miliyoni 11 Frw.
Uwera Pacifique Ahmed yafashwe nyuma y’uko atumijwe n’Ubugenzacyaha inshuro nyinshi akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku byaha akekwaho.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura, mu gihe dosiye ye igiye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.
Yagize ati “arakekwaho gutanga sheki itazigamiye, ni icyaha gihanwa n’amategeko. Uwera Pacifique yatumijwe inshuro nyinshi n’Ubugenzacyaha arinangira, agumya kwihisha Ubugenzacyaha; icyangombaga gukurikiraho ni ukuzanwa ku gahato.
Dr. Murangira yaboneho akanya ko gutanga ubutumwa, aho yavuze ko “Ntabwo ari byiza kwinangira igihe wahamagajwe n’Umugenzacyaha. Ibi bigabanyiriza amahirwe uwatumijwe yo gukurikiranwa adafunze; kuko uba wagaragaje ko utaboneka igihe Ubugenzacyaha bwagushakiye. Nibyiza kwitaba Ubugenzacyaha igihe uhamagajwe, nubwo waba hari ibyaha ukekwaho; haba hari amahirwe menshi yo kwisobanura ugataha.”
RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gutanga sheki itazigamiwe, inakangurira abantu kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.
Icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe giteganywa n’ingingo ya 126 y’itegeko rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa.
Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva nshuro eshanu ariko zitarenze inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.