Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwakiriye ikirego cyatanzwe n’umuryango w’Umusizi Bahati Innocent wamenyekanye nka Rubebe waburiwe irengero ndetse bavuga ko batangiye kumushakisha.
Umusizi Bahati Innocent yamenyekanye nka Rubebe kubera umuvugo yahanze ukaba ikimenyabose akanawitirirwa. Bahati kandi azwi nk’umusore uvuga ibyo atekereza nta guca ku ruhande ndetse bikanumvikana binyuze mu butumwa atambutsa.
Umuryango we uvuga ko yaburiwe irengero mu masaha ya Saa Moya z’umugoroba wo kuwa 7 Gashyantare 2021 aho abagize umuryango we bamubuze aho yari aherereye i Nyanza.
Dr Murangira B. Thierry , umuvugizi w’umusigire wa[ RIB] yemeje ko RIB yakiriye ikirego cy’umuryango wa Innocent Bahati uvuga ko yaburiwe irengero kuri ubu akaba arimo gushakishwa n’uru Rwego.
Yagize ati “Tariki ya 9 Gashyantare 2021, Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza yakiriye Rumaga Junior na Keza Phoebe basaba RIB ko yabafasha gushakisha Bahati Innocent ngo umaze iminsi ine yarabuze.’’
Dr. Murangira akomeza avuga ko kuri ubu RIB yatangiye gushakisha amakuru yose yayigeze aho uyu musore yaba aherereye.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu mpera za 2020 Col. Jeannot Ruhunga uyobora RIB yavuze ko mu Rwanda no ku isi yose hari impamvu nyinshi zatuma umuntu aburirwa irengero, gusa yemeza ko ntaho ziba zihuriye n’impamvu za Politiki.
Bimwe mu bisigo bya Bahati Innnocent byamenyekanye cyane twavuga nka : Urwandiko rwa Masisi,Rubebe, Urwandiko rwa Bene Gakara n’indi myinshi yagiye ikundwa n’ingeri zinyuranye