RIB yataye muri yombi abagabo babiri barimo Felix Nzeyimana ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, nyuma yuko uru rwego rw’Ubugenzacyaha rwakiriye ikirego ku bibazo bya ruswa bivugwa muri iri shyirahamwe.
Byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry ko uretse uyu Felix Nzeyimana, RIB yanataye muri yombi umusifuzi Tuyisenge Javan.
Dr Murangira yavuze ko aba bagabo bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, n’icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.
Aba bagabo batawe muri yombi nyuma yuko RIB itangaje ko yakiriye ikirego ku wa Mbere cy’ibibazo bya ruswa bivugwa muri FERWAFA, igahita itangira iperereza.
Dr Murangira yavuze ko aba batawe muri yombi kuko ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze, bigaragaza ko hari impamvu zikomeye kuri aba.
Bafungiye kuri station ya Rwezamenyo n’iya Nyarugenge mu gihe RIB ikiri gukora iperereza kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Felix Nzeyimana ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA uri mu batawe muri yombi, yari yahagaritswe ku nshingano ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 aho yahagarikiwe rimwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry Brulart.
RWANDATRIBUNE.COM