Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje kuri Twitter ko rwataye muri yombi babiri bakekwaho uruhare mu iyicwa rya Sylidio Dusabumuremyi wishwe nijoro atewe ibyuma ubwo yari ari muri cantine ye mu Kigo Nderabuzima cya Shyogwe.
RIB ivuga ko bariya bantu babiri bafashwe mu rwego rw’iperereza ry’ibanze.
Amakuru avuga ko Dusabumuremyi yishwe n’abantu bamusanze muri cantine ye iri mu Kigo Nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga bakamutera ibyuma.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rusaba umuntu wese ufite amakuru ayo ari yo yose yaganisha ku ifatwa ry’abakekwaho kwica Dusabumuremyi kurumenyesha.
Nyakwigendera yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu wa FDU Inkingi, ishyaka rivuga ko rirwanya Leta y’u Rwanda ariko rikaba ritaremererwa gukorera ku butaka bwarwo.
Ubwanditsi