Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2019, i kigali hateraniye inama izwi nka « Rwanda Intenet Governance Forum », ikaba ari inama iba buri mwaka iganira ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu miyoborere y’igihugu.
Ni inama itegurwa n’ikigo cyitwa RICTA (Rwanda Internet Community And Technology Alliance) kikaba ari ikigo kidaharanira inyungu gifite intego yo gushyiraho .RW nk’indangarubuga y’igihugu, kikanahagarira inyungu z’abakoresha interneti mu Rwanda.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Digital Inclusion for a better Rwandan Society” ugenekereje mu Kinyarwanda akaba ari guteza imbere ikoreshwa ry’inkoranabuhanga kubwinyungu z’umuryango nyarwanda ikaba yari ifite intego yo guhuriza hamwe mu kiganiro ngishwampaka ku byakorwa no guteza imbere ibimaze gukorwa.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro umuyobozi wa RICTA Madamu Grace Ingabire yavuze ko intego y’iyi nama ari ukureba cyane cyane uburyo abantu bose bagerwaho n’uburyo bw’Ikoranabuhanga, kuyishyira muri gahunda ndetse no kuyikoresha, asoza ashimira abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama ndetse n’abaterankunga muri rusange.
Mu ijambo rye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya Madamu Claudette Irere yabwiye abitabiriye iyi nama aho Leta igeze mu kwinjiza ikoranabuhanga muri gahunda zayo, avuga ko leta yibanda cyane cyane kubyo abaturage bakeneye aho batuye bakabibegereza kuko aribo bakiriya bibanze bagomba kubikoresha.
Yanavuze kandi ko amategeko yose ashyirwaho mu kwinjiza ikoranabuhanga muri gahunda za Leta atagomba kugira umunyarwanda n’umwe asiga ku ruhande mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga.
Asoza avuga ko aho Leta igeze yegereza abaturage ikoranabuhanga ari heza ariko ko bagomba gukomeza gushyiramo imbaraga kugirango buri Munyarwanda wese aho ari abasheku gerwaho n’Ikoranabuhanga
Iyi nama Rwanda Internet Governance Forum ibaye ku nshuro ya 7, ikaba ihuza inzengo zitandukanye za leta, abikorera, imiryango itengamiye kuri leta n’amashuri makuru aho bungurana ibitekerezo ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga n’uburyo hakorwa ubukangurambaga kugirango yinjizwe muri gahunda zose z’igihugu mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.
Kuri iyi nshuro abitabiriye iyi nama bakaba baganiraga uburyo ikoranabuhanga ryagera ku baturage, bakaryinjiza muri gahunda zabo za buri munsi ndetse bakanarikoresha.
Nyuzahayo Norbert