Ubuyobozi bw’Ikigo gitwara abagenzi mu buryo rusange cya Ritco [Rwanda Inter-Link Transport Company], bwatangaje ko bwababajwe bikomeye n’amagambo umuhanzi Bruce Melodie yakoresheje mu ndirimbo ye yise “Saa Moya”.avuga ko ‘arakerereza umuntu nka ‘Ritco izamuka Shyorongi’.
Bamwe mu bumvise iyi ndirimbo bavuga ko mu mvugo izimije y’uyu muhanzi yashakaga kuvuga ko aza gutinda nk’uko RITCO iri kuzamuka i Shyorongi igenda gahoro.
Umuyobozi Mukuru wa RITCO, Nkusi Godfrey, yabwiye bimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda ko nta kibazo kinini bafite, icyabaye ni uko yabashyize mu ndirimbo ye mu buryo bo bumva butavuga neza ikigo cyabo, ariko nta kibazo kinini bibateye. Ngo bumva bahura bakaganira akabasobanurira. Wasanga nawe afite ukundi yabikoze ku buryo abibasobanuriye babyumva neza kurushaho.”
Uyu muyobozi yahakanye amakuru yo kujyana Bruce Melodie mu nkiko kuko ngo bataranamuhamagara ngo baganire.
Ati “Ntabwo turamuhamagara, bibaye byiza twakwicara tukaganira akadusobanurira natwe tukamubwira uko twabyumvaga tugahuza imyumvire.”
Saa Moya ni indirimbo iharawe muri iki gihe, aho benshi bayishyize mu gatebo k’izindi nyinshi zisigaye zimakajwe muri iki gihe zivuga ku ngingo yo gutera akabariro.
Ku rundi ruhande ariko abareberera inyungu za Bruce Melodie bahakanye ibivugwa na Ritco bavuga ko umuhanzi wabo yashakaga kuririmba ko yihuta nka Ritco izamuka i Shyorongi ahubwo abumvise indirimbo ari bo bayumvise nabi.
Umujyanama ndetse akaba n’ureberera ibikorwa bya muzika by’uyu muhanzi, Kabanda Jean de Dieu [Jado] yavuze ko ubuyobozi bwa Ritco butigeze bubavugisha ngo bubagaragarize icyo kibazo.
Yagize ati “Nta muntu wigeze utuvugisha. Aba arimo kuvuga ngo ari kuza yirukanka nk’uko Ritco yihuta iyo iri kuzamuka i Shyorongi.”
Yakomeje agira ati “Twebwe ibyo twavuze ntabwo ari ugusebya, twavuze ko ari kuza yihuta. Nonese yavuga ko ari kuza yihuta ngo ntarambirwe, umuntu yabwira undi ngo ntarambirwe kandi agenda gahoro ? Ahubwo twarabamamarije bakwiye no kutwishyura ari twe.”
Impande zombi ziri kwitana ba mwana kuri iki kibazo cyane ko umuhanzi wahimbye akanaririmba indirimbo avuga ko ibyo ubuyobozi bwa Ritco bwaketse atari byo yashatse kuvuga.
Bruce Melodie avuga ko yiteguye kuba yahura n’ubuyobozi bw’iki kigo bakaganira atari ku ndirimbo gusa ahubwo no ku buryo bw’imikoranire. Ati “Nabaririmbye ku buntu wenda tunahuye twaganira no ku mikoranire irambye.
Ubuyobozi bwa Ritco butangaza ko bwagerageje inshuro nyinshi guhamagara umuhanzi Bruce Melodie ariko ntiyitabe.
Ndacyayisenga Jerome