Nyuma y’aho Rugema Kayumba aboneye uburyo Nyirarume Kayumba Nyamwasa ajugunye hanze Benoit Umuhoza wari usanzwe ahagarariye RNC mu gihugu cy’Ubufaransa, kandi yarafatwaga nk’ inshuti y’akadasohoka n’umwizerwa wa Nyamwasa, byatumye Kayumba Rugema usanzwe ari mwishywa wa Kayumba Nyamwasa yubahuka nyirarume avuga ko nta mutima agira kandi ko atitaye ku banyamuryango ba RNC ahubwo ko yakunze gushira inda ye imbere.
Rugema Kayumba yanumvikanye anenga Ali Abdulkharim, umwe mu bambari bakomeye ba Kayumba Nyamwasa kubera kumvikana mu itangazamakuru asebya Benoit Umuhoza wari umaze kwirukanwa na Nyamwasa avuga ko impamvu Ali Abdulkharim ashigikira Kayumba Nyamwasa ari uko asanzwe ari umuteruzi w’inkono y’itabi ya Nyamwasa ngo kuko kuva kera Kayumba Nyamwasa akiri muri RDF bakoranaga amanyanga yo gutanga amasoko yo kugemurira ibyo kurya abasirikare ndetse ngo na nyuma yaho akaza kumwohereza mu bwongereza ngo amucungire imitungo irimo amazu Kayumba yari amaze kugura mu muri icyo gihugu.
Rugema Kayumba yanakomeje avuga ko atemera ubuyobozi bwa RNC n’ubwo yari ayibereye umuyoboke, aho atemera na gato Gervais Condo, uyu akaba ari Umunyamabanga mukuru wa RNC avugako ari interahamwe ngo kuko n’ubusanzwe yahoze ari umwambari wa MRND mbere ya 1994 kandi bikaba bizwi ko iri kwisonga mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenocide yakorewe abatutsi.
Rugema Kayumba kandi ashinja Nyirarume gukoresha umutungo wa RNC mu nyungu ze bwite n’umuryango we gusa ngo ibi bikaba aribyo yapfuye na Noble Marara na Nsabimana Callixte Sankara byanatumye bava muri RNC bakajya gushinga iryabo shyaka ariryo RRM
Aya magambo ya Rugema Kayumba ngo yakongeje umwuka mubi mu muryango wa Kayumba Nyamwasa Bavuga ko mwishwa wabo, nawe yabaye Umuyuda mu bandi. Kayumba Nyamwasa ngo yamusabye ko yakwandika asaba imbabazi ubuyobozi Bwa RNC ariko undi abitera utwatsi
Rugema Kayumba yahoze ari umwambari wa RNC ndetse akaba n’umwizerwa kuri Nyirarume Kayumba Nyamwasa. Yahawe icyizere muri RNC kubera ko akomoka mu muryango umwe na Nyamwasa ndetse aza no guhabwa umwanya wo guhagararira RNC mu bihugu bya Sikandinaviya ( Suwede, Danimarike, Noruveje, Finilande na Iceland) ibi bikaba byaratumaga Rugema Kayumba aba umuntu ukomeye muri RNC.
Rugema Kayumba kandi yamenyekanye cyane ubwo yari umwe mu bari bahagarikiye ibikorwa byo gushimuta no guhohotera abanyarwanda mu gihugu cya Uganda, aho yakoranaga byahafi na CMI.
Abakurikiranira hafi inkubiri yo gucikagurikamo ibice no kutumvikana bimaze igihe birangwa muri RNC bavugako amagambo ya Rugema Kayumba kuri Nyirarume agaragaza ko nawe ari mu nzira imukura muri RNC nkuko byagendekeye Rea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Thabita Gwiza n’abandi benshi bamaze gushwana na RNC ya Kayumba Nyamwasa. Aba bose bakaba bamushinja, igitugu ku ikubira no kwicisha bamwe mu banyamuryango ba RNC.
Hategekimana Claude