Maj (Rtd) Habib Mudathiru uri mu itsinda ry’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe wa RNC yemeye ibyaha byose aregwa, mu gihe abo bareganwa 24 babwiye urukiko ko hari ibyaha bemera n’ibyo batemera,mu gihe RNC yo iri mu nkundura yo kubigarika.
Ibyo byavugiwe mu rukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2019, ubwo urubanza rwabo rwasubukurwaga, rukaba rwari rwasubitswe ubushize kuko hari havutse inzitizi ivuga ko urwo rukiko rutemerewe kuburanisha abasivili, ariko iyo nzitizi iza guteshwa agaciro, ari yo mpamvu urubanza ari ho rwakomereje.
Ibyaha abo 25 baregwa ni bine ari byo, kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirira nabi ubutegetsi buriho, nk’uko ubushinjacyaha bwabyibukije mu rukiko.
Hakurikiyeho kwisobanura kuri buri wese, urukiko rukaba rwahereye kuri Maj (Rtd) Mudathiru,
Urugero ni aho ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ugamije gutera u Rwanda, uregwa yasobanuye ko yemera kurema uwo mutwe ariko ko atigeze avuga ko wari uwo gutera u Rwanda nubwo ngo byashoboraga kuzabaho.
Jean Paul Turayishimiye Umuvugizi wa RNC
Uwunganira Maj (Rtd) Mudathiru, Me Umulisa Paola, yavuze ko ibyo umukiriya we yavuze yemera ibyaha na we batanyuranya, hanyuma asaba urukiko ko urubanza rwakwihutishwa.
Mu gihe Maj (Rtd) Mudathiru yemereye urukiko rwa gisilikare ko ibyaha aregwa yabikoze,mu kiganiro Umuvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimiye yagiranye na Radio ijwi ry’Amerika ndetse na Radio Itahuka yagiye abazwa iby’uru rubanza ariko agahita akwepa akwepa ahubwo agakoreshya invugo nteshagaciro akavuga ko harabo azimwo ariko bari impunzi muri Uganda,umwe ,mu basomyi ba Rwandatibune.com yagize ati:muzambarize Kayumba ukuntu yatanze amabwiriza kuri Maj (Rtd) Mudathiru ngo azirike uwitwa Kanyemera wari wungirije Mudasiru nyuma Kanyemera akaza gutabarwa na Col.Nyamusaraba?ese Kayumba azabihakana ko atatanga amabwiriza kuri uyu mutwe?
Nkuko twabibabwiye mu nkuru y’ubusize ubwo Bwana Bigembe Umwami wa Ufamambo muri Gatoyi aho
Maj (Rtd) Mudathiru yafatirwaga,uyu Bigembe yashinje Turayishimiye Jean Paul we ko ubwo yamusabye ubufasha bwo gusaba abaturage ba Gatoyi gukingira ingabo za RNC zari zisumbirijwe muri ako gace ariko Bwana Bighembe yaje kumutera utwatsi.
Mwizerwa ally