Umwe mu bayoboke ba RNC uba mu gihugu cya Uganda yagaragaje ko atishimiye kuba Angola ari umuhuza mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda.
Ibiganiro biherutse guhuza Perezida Paul kagame na mugenzi we Yoweri Museveni k’ubutumire bwa Perezida w’igihugu cya Angola Joao Lourenco byagaragaje ko igihugu cya Angola gifite ubushake mu kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.
Obed Katureebe umwe mubakorera RNC muri Uganda ndetse akaba na mubyara wa nyakwigendera Patrick Karegeya kuri ubu ari mu bashinzwe ibikorwa bigamije guhindanya isura y’u Rwanda binyuze kurubuga bise “RPF Gakwerere” bakomeje kugaragaza kutishimira no kurwanya Angola nk’umwe mu bahuza mu kuzahura umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda.
Kuri urwo rubuga Katureeba yatangaje inkuru ivuga ko batiyumvisha ukuntu igihugu cya Angola kivanga mu bibazo by’u Rwanda na Uganda mu gihe atari kimwe mubihugu bigize umuryango wa Africa y’Uburasirazuba(East Africa community)
Bakomeza bavuga ko ntamubano ugaragara mu rwego rwa politiki n’ubukungu uri hagati ya Angola n’ibi bihugu byombi( Rwanda na Uganda) ndetse ko hari ibirometero ibihumbi kuva Angola uza mu Rwanda no muri Uganda bityo Angola ikaba idakwiye Kuba umuhuza.
Kuri bo ngo izi ni ziimwe mumpamvu igihugu cya Angola kitagakwiye kwivanga cyangwa kwigira umuhuza wo gusubiza umubano w’ibihugu byombi mu buryo.
Ni iki cyihishe inyuma yo kuba RNC yikomye Angola
Benshi mu barwanya Leta y’u Rwanda bakorera ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ku butaka bwa Uganda bafite impungenge nyinshi ziterwan’umwete igihugu cya Angola kirimo gushyira mu gukemura ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda muri gahunda yo kugarura umubano mwiza.
Ibi babibona nk’igikorwa kigamije kubakoma mu nkokora ibi bihugu byombi biramutse byongeye gutsura umubano.
Uyu mubano uramutse ugenze neza aba bayoboke ba RNC bakorera mu gihugu cya Uganda basanga ubusabe bw’u Rwanda bwo kureka gucumbikira imitwe irwanya leta y’u Rwanda muri Uganda bwaba ingorabahizi ku migambi yabo.
Aha niho aba barwanashyaka ba RNC bifuza guhagarika ingufu Angola irimo gushyira mu guhuza u Rwanda na Uganda.
Katureebe afite impungenge zo kuba yatakaza akazi mugihe U Rwanda na Uganda byakongera kumvikana Dore ko asigaye Ari umwe mubakozi ba leta ya Uganda wahawe akazi n’ibiro by’umukururu w’iki gihugu aho ashinzwe kw’ibasira no gukora propaganda zigamije gusiga isura mbi Urwanda n’abayobozi barwo.
Katureebe Kandi ni umwe mubagira uruhare rufatika mugufasha RNC ya Kayumba Nyamwasa ibikorwa bigamije guhungabanya U Rwanda no kurusebya mu itangazamakuru nyuma y’aho mubyarawe nyakwigendera Patrick Karegeya amuhuje na Kayumamba Nyamwasa.
Umuvandimwe we Kandi witwa Gordon Katureebe wahoze akorera Leta y’Urwanda nk’umuyobozi w’icyahoze Ari segiteri ya kimihurura ndetse mbere yaho akaba yaranakoze nkushinzwe iperereza muri minisiteri y’umutekano aho yakoreraga mubiro bya minisitiri w’intebe akaza guhagarikwa kumirimo bitewe n’amanyanga yakoreraga mu kazi yari ashinzwe ,kuri ubu akaba nawe yarahawe akazi na guverinoma ya Uganda Aho yagizwe umudipolomate w’ikigihugu muri Suwede.
Kuba Obed Katureebe n’abagenzi be bakomeje kurwanya igihugu cya Angola nk’umuhuza mu kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda bifite ishingiro kuri bo na RNC bakorera cyane cyane ko mu gihe uyu mubano wabasha gusubira mu buryo Obed Katureebe n’umuvandimwe we Gordon Katureebe bashobora gutakaza akazi ndetse n’umutwe wa RNC bakorera banabereye abayoboke utakomeza gukorera ku butaka bwa Uganda ibintu bo babona ko byababera ihurizo rikomeye.
HATEGEKIMANA Claude