Mukankusi Charlotte yongeye kumvikana kuri radiyo itahuka, nyuma y’igihe kinini amaze atagaragara cyane ku nshingano yari yarahawe zo kuba komiseri ushinzwe dipolomasi muri RNC ya Kayumba Nyamwasa zisa nizamunaniye, dore ko iri shyaka rigeze mu marembera.
Nyuma y’igihe kirekire atagaragara, Mukankusi yibwiye ko ibyo gukurirwaho passport bimaze kwibagirana, maze ahitamo kubura agatwe ubwo yagiranaga ikiganiro na Serge Ndayizeye alias Hassan Ngeze.
Icyo kiganiro cyari kiganjemo ibitutsi byinshi no gusebya leta y’u Rwanda. Abakurikiranye ibitutsi uyu Mukankusi yatukaga ubuyobozi bw’u Rwanda, ntibatangajwe nabyo kuko atagifatwa nk’ugifite mu mutwe hazima.
RNC, ishyaka Mukankusi abereye komiseri wa dipolomasi, mu minsi ishize yagiye igaragaramo gucikamo ibice dore ko abayoboke hafi ya bose yari ifite, bayivuyemo bakimukira mu rindi shyaka rya RAC-Urunana riyobowe na Jean Paul Turayishimiye wahoze ari umupagasi wa Kayumba Nyamwasa.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Itahuka izwi nk’umuzindaro nawo uri mu marembera wa RNC , umunyamakuru wayo Serge Ndayizeye alias Hassan Ngeze yatumiyemo Charlotte Mukankusi, cyumvikanye mu magambo yiganjemo ibitutsi byinshi, Mukankusi yatukaga ubuyobozi bw’u Rwanda , dore ko mu ntangiriro z’icyo kiganiro bari babanje no kwiragiza Imana mu isengesho, ariko akawamusazi utihishira bahise bakurikizaho ibitutsi.
Mukankusi, yagiye agaragaza imvugo mbi cyane aho yavugaga ko u Rwanda arirwo rurimo guteza ikibazo mu karere k’ibiyaga bigari, gusa aha akaba yarimo kwirengagiza byinshi cyane ko abakurikiranira hafi ibijyanye na politiki y’aka karere bahamya ko ibihugu bikikije u Rwanda birimo Uganda n’u Burundi byagiye bigaragaza ubushake buke mu gukemura ibibazo bifitanye n’u Rwanda aha twavuga nko guha ubuhungiro imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda hari na RNC uyu mugore abarizwamo ndetse no kugirira nabi abanyarwanda bajya cg batuye muri ibyo bihugu.
Mukankusi ahora ajya mu bihugu bitandukanye; nka Amarika n’uburayi. Aha akaba yarageze mu ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda rya RNC nyuma yo guhunga ubutabera bw’u Rwanda, aho yari akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa imprimerie yitwa Imprisco.
Uyu Mukankusi ngo yayihombeje amafaranga Miliyari imwe na Miliyoni Magana ane z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’abantu benshi yagiye yambura amafaranga, ibyo akaba aribyo byatumye ahunga u Rwanda aciye muri Uganda.
Uyu Mukankunsi kandi yaje guhabwa Passport na Leta ya Uganda. Ibyitangwa ryiyo passport leta ya Uganda yagiye ibihakana ariko nyuma yo kwereka ibimenyetso simusiga, leta ya Museveni yahise ivanaho Passport uyu mugore yakoreshaga. Nyuma yaho uyu Mukankusi yararuciye ararumira abura aho akwirwa ndetse ntiyongeye no kugaragara asakuza kuri za radio z’imizindaro ya RNC.
Kuri ubu rero hibazwa Diplomacy y’uyu mugore muri RNC, bikayoberana dore ko abenshi mu nshuti z’uyu mugore bemeza ko Diplomacy ashinzwe ari iya Kayumba Nyamwasa, abana be n’umugore we dore ko aribo bantu bonyine rukumbi basigaye muri iri shyaka risa n’irisigaye ku izina gusa kuko abayoboke benshi baryo baryirukanwemo abandi bakaryivanamo, kubera ubugambanyi bushinjwa Kayumba.
Mwizerwa Ally