Ni nyuma y’uko umuryango wa Ben Rutabana usohoye itangazo rimenyasha ko Rutabana yaburiwe irengero bagasaba RNC n’andi mashyaka ko babafasha kumenya aho aherereye.
Kuri ubu ishyaka RNC ritavuga rumwe na Leta ndetse ryigeze gukorana na Rutabana nyuma bagatandukanywa no kutumvikana gushingiye ku miyoborere n’imikoreshereze y’umutungo naryo ryasohoye itangazo zivuga ko ryiteguye gutanga amakuru ashbora gufasha kubona Rutabana baramutse bayafite.
Kuwa 2 Ukwakira 2019 nibwo umuryango wa Ben Rutabana wandikiye Umuhuzabikorwa wa RNC, Nayigiziki Jérôme bamusaba gusobanura izimira ry’umunyamuryango wabo.
Mu ibaruwa, abo mu muryango wa Rutabana bavuze ko yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines, agana Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa 13:50.
Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri, nyuma ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.
Iyo baruwa ikomeza iti “Ku wa 19 Nzeri, umunsi Rutabana yari ategerejwe mu Bubiligi, umugore we yakiriye amakuru ko umugabo we afunzwe mu buryo butemewe n’abarwanyi ba RUD Urunana bifitanye isano na Major Faustin Ntilikina; General Jean Michel Afurika; Rachidi na Frank Ntwali. Iri fungwa ryahuriranye n’uko uwo wa nyuma yari mu karere.”
RNC nayo yasohoye itangazo ry’ uko nayo iri gushakisha aho Ben Rutabana yaba aherereye hose
itangazo riguga riti “ihuriro nyarwanda rikimara kumenya amakuru avuga kuri Ben Rutabana ryakoze ibishoboka byose kugirango rikusanye amakuru yose ashoboka kugirango rimenye aho bwana Rutabana yaba aherere”
rikomeza rivuga ko ngo mu mibereho yabo ya buri munsi nk’abayoboke bihuriro bafite uburenganzira busesuye bwo gukora gahunsa ze atangombye atagombye kubimenyesha cyangwa kubisabira uruhusa mu buyobozi bw’ihuriro ni muri urwo rwego ngo ihuriro ritamenyeshejwe urugendo rwa Ben
Ihuriro rivuga ko ngo rizakomeza gufatanya n’umuryango wa Ben Rutabana mu buryo bwose bushoboka kugirango rikomeze kumenya neza aho Ben yaba aherereye.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ubuyobozi bw’ihuriro bwihanganisha umuryango wa Ben ndtsetse n’inshuti zabo ko buzakomeza gufatanya n’inzego ndetse n’imiryango ndetse nundi wese ushishikajwe no icyihishe inyuma y’amabera y’bura rye kangi ko bagukomeza gushakisha aho Benjamin yaba aherereye hose
Ihuriro rikaba risaba abanyarwanda muri rusange n’abayoboke baryo by’umwihariko kudakacika integer cyangwa ngo atege amatwi uwo ariwe wese.
Uwimana Joselyne