Mu mpera z’umwaka w’2019 nibwo hasohotse urutonde rw’abayobozi b’ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda RNC mu intara ya Uganda. Kuri ubu ubuyobozi bw’iri shyaka bumaze gucikamo ibice bibiri, aho igice kimwe kiyobowe na Pastor Deo Nyirigira wari umuyobozi w’iri shyaka kifatanije na Jean Paul Turayishimye guhangana na Kayumba Nyamwasa.
Amakuru ducyesha ikinyamakuru Virungapost.com avuga ko nyuma yaho Kayumba Nyamwasa aciye ruhinganyuma Deo Nyirigira, akinjiza umukobwa we Jackie Umuhoza mu bikorwa bya RNC nyamara bari baragiranye amasezerano ko abakobwa be atagomba kubinjiza mu bikorwa by’iri shyaka.
Kuva ubwo aba bagabo bombi batangiye kugirana ubushyamirane dore ko umwaka ushize w’2019, umukobwa we yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB, aho akurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi ndetse n’iby’iterabwoba.
Amakuru aturuka muri RNC avuga ko Deo Nyirigira nyuma yo kudacana uwaka na Nyamwasa, yahise atangira kwigarurira imisanzu y’abanyamuryango ba RNC muri Uganda ndetse ko uyu mugabo yihuje na Jean Paul Turayishimye, washinze irindi shyaka ryitwa Urunana-RAC, atangira gushishikariza abayoboke ba RNC ko bakwiye kuyoboka iri shyaka rishya, kuko Kayumba ari umugambanyi.
Deo Nyirigira, ni umusaza ufite urusengero mu karere ka Mbarara muri Uganda rwitwa AGAPE, akaba arirwo rwifashishwaga n’iri shyaka rya RNC, mu bikorwa by’icengezamatwara no kwinjiza abanyamuryango muri uyu mutwe.
Uyu Musaza kandi agendeye ku mabwiriza yahabwaga na Kayumba Nyamwasa yakoranaga n’urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI mu bikorwa byo gutoteza abanyarwanda bava cyangwa baba muri Uganda batakoranaga n’iri shyaka ndetse bamwe muribo bagiye bicwa.
Twabibutsa kandi ko Jean Paul Turayishimye uri gukorana na Nyirigira, yahoze ari umupagasi (esikoti) wa Kayumba nyamwasa ndetse akaba yarashinzwe n’imirimo y’ubutasi muri iri shyaka.
Nyuma y’aho Turayishimye ababajwe cyane n’ishimutwa rya Ben Rutabana ndetse bikanavugwa ko yashimuswe na Kayumba afatanije n’ukuriye urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI, ibi byatumye ishimutwa rye, Kayumba arigereka kuri Turayishimye ndetse biza no kumuviramo kwirukanwa muri RNC.
Ibi biri mu byatumye Jean Paul Turayishimiye afatanyije n’abavandimwe ba Ben Rutabana, Tabita Gwiza ndetse na Simeon Ndwaniye nabo birukanwe muri RNC, bashinga irindi shyaka baryita Urunana-ARC ndetse bahita batangira n’ibikorwa byo kwihimura kuri Kayumba na RNC batwara abanyamuryango bayo.
Ku ikubitiro ikiswe RNC intara yo mu bufaransa, intara ya Canada ndetse n’abake bo mu ntara ya Leta z’unze ubumwe za Amerika bose bahise biyomora kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa bahitamo kuyoboka Urunana-ARC ya Jean Paul Turayishimye.
Gahunda ya Jean Paul Turayishimye yo gukomeza kwigarurira abayoboke ba RNC yayikomereje muri Uganda aho Kayumba Nyamwasa afite abayoboke benshi dore ko ashyigikiwe n’urwego rushinzwe ubutasi by’igisirikare cya Uganda.
Amakuru agera kuri rwandandatribune.com avuga ko taliki ya 11/07/2020 abayoboke bahoze ari aba RNC muri Uganda bateguye inama yo kugira ngo hanozwe uburyo bwo gushaka abandi bayoboke binjira muri Urunana- ARC, cyane ko ubu byeruye Deo Nyirigira arimo gukorana bya hafi na Jean Paul Turayishimye.
Abayoboke bagera kuri 40 bari bitabiriye inama mu gace ka Nama mu karere ka Mityana, bafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda bashinjwa gukora inama zitemewe ku kagambane ka Kayumba, kugeza ubu bakaba bafungiwe mu mazu y’ibanga ya CMI.
Amakuru ava muri RNC avuga ko Kayumba Nyamwasa yamaze kumvikana n’inzego z’umutekano muri Uganda na CMI ko nta rindi shyaka ry’abanyarwanda ryemerewe gukorera politike muri kiriya gihugu atari RNC ndetse na Deo Nyirigira agacungirwa hafi.
Naho amakuru aturuka muri CMI akavuga ko uzabigerageza wese nta ruhushya ruturutse muri RNC azajya afatwa agafungwa.
Mwizerwa Ally