Abayoboke ba RNC batuye mu duce dutandukanye tw’isi batangaje ko bashigikiye Lea Karegeya ku mwanzuro aheruka gufata wo kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa bagereranya nka ‘Sekibi‘ .
Ikinyamakuru Inyenyeri cyanditse inkuru ishingiye ku butumwa bugufi bwoherejwe n’abanyamuryango ba RNC.
Aba bavuga ko bamaze igihe barumiwe bibaza amaherezo y’ihuriro ryabo bikabayobera, ndetse ko bamwe muri bo bari bamaze gufata umwanzuro wo kwigira muri FPR, aho bavuga ko ibi byombi ( FPR na RNC) birutana cyane.
Amwe mu magambo agize ubutumwa bwabo, bavugako abantu bakwiriye guhinduka bakareka uburangare, ubunebwe mu bitekerezo, ubuswa n’ubugwari bimaze kuba indwara mu ihuriro ryabo rya RNC.
Aba barwanashyaka ba RNC barashima cyane madamu Lea Karegeya wagize ubutwari bwo kunenga ku mugaragaro Kayumba Nyamwasa bemeza ko inyandiko yandikiye Kayumba yujuje ubuziranenge n’ubutwari.
Aba bayoboke ba RNC bakomeza bashinja Kayumba Nyamwasa kugira RNC ikimoteri kibakoza isoni aho baciye hose. Aba bemeza ko adashoboye ahubwo akwiriye kurekera abandi bakayobora kuko we asa n’ushishikajwe no kurya umutungo w’abanyamuryango gusa.
Umwe mu barwanashaka ba RNC wiyise MX nawe wohereje ubutumwa bugufi yagize ati:
“Kayumba n’abamaze kugira ihuriro ikimoteri kidukoza isoni nibahigame bareke abashoboye akazi bagakore. Ayo bariye nibajyane ayo.”
Mu magambo agaragaza umujinya bafitiye umuyobozi wabo Kayumba Nyamwasa undi yagize ati:” kuyoborwa na Kayumba ni nko guhekwa n’impyisi. RNC isigaye ari umwijima w’icuraburindi ,ndashima Lea Karegeya kuba yaremeye kw’itandukanya n’uwo mwijima. “
Uwiyise MxG yagize ati:” ubu Koko amahano yageze aha murebera mwicecekeye, mukemera mugahekwa n’impyisi igihe kingana gityo, mwaraduhemukiye cyane, ariko mukwiye no gushimwa kuko mwishatsemo ubutwari mukava muri uwo mwijima.”
Undi murwanashaka nawe wiyise M(cpt) yavuze ko yazanywe na nyakwigendera colonel Patrick Karegeya muri RNC ariko ko kuri ubu asa n’uwabivuyemo bitewe n’ikibazo cy’ubusambo bwayimunze bumaze kuba agahoma munwa.
Yagize ati:” Naje muri RNC ari Afande Karegeya uyinzanyemo, ariko ubu nabivuyemo kuko ikibazo cy’ubusambo bwayimunze ari agahomamunwa, gusa ndashima madamu Karegeya na Jean Paul bashize bakarambika impyisi hasi”
J. Paul nawe uheruka kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa aheruka kuvugira kuri radio ye aherutse gushinga nyuma yo kwitandukanya na RNC, mu kiganiro yise ‘uyu munsi‘ yavuze ko RNC imaze guhinduka ‘igikoni cya mwene wanyu’ aho usanga abafite ijambo ari abo mu muryango wa Kayumba Nyamwasa.
Aba bayoboke Kandi bakomeza bavuga ko bitumvikana ukuntu umuntu avuga ko aharanira Amahoro na Demokarasi kandi nawe ubwe adaha amahoro n’ubwisanzure mubitekerezo abo ayoboye mu ishyaka rye ahubwo akarangwa n’icyenewabo.
Aba bavuga ko ibyo ari ukurindagira no kurindagiza abo bise ‘injiji‘ kugirango bakomeze kwirira amaturo bo babeshya ko ari imisanzu yo gushigikira ihuriro.
Bati: “Ntamakiriro batezemo Kayumba Nyamwasa mu mwaka wa 2020.”
HATEGEKIMANA J Claude