Ikibazo cyo kuburirwa irengero kwa Ben Rutabana gikomeje guteza impagarara mu bayoboke ndetse n’abayobozi b’ishyaka RNC.Aba bashinja umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa kugira uruhare mu ibura rya Ben Rutabana,Guhangayikishwa k’uwo murwashyaka mugenzi wabo ngo bikomeje kubafasha kubona ibimenyetso bishya by’uko umuyobozi Kayumba Nyamwasa adakwiye.
Mukiganiro bumwe mu bahoze muri Komite nyobozi ya RNC yagiriye kuri radio Ishakwe ikorera muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika bavuze ko bahishuye ko ubwo Ben rutabana yari akimara kuburirwa irengero ubwo yarari mu butumwa bw’akazi muri Uganda , Kayumba Nyamwasa yahise atumiza inama y’abayobozi asaba ko Ben Rutabana yakwirukanwa muri RNC .
Bavuga ko ibi yabikoze azi neza umutego yari yateze Rutabana, bityo ngo nihagira ikimubaho bazahite batangaza ko Ben atarakiri umuyobozi muri RNC.
Umwe mu bayoboke ba RNC witwa Jonathan wari muri icyokiganiro yagize ati:”Hari ibintu bitangaje, kubona Ben akimara kuburirwa irengero Kayumba yarahise asaba ko hatumizwa inama kugirango birukane Rutabana , maze bazabone icyo bazavuga ko Rutabana yari atakiri muri RNC, ko yari yibereye mubikorwa bye adakwiye kubazwa RNC.”
Yongeraho ko iki ari ikintu kigaragaza uburyo Kayumba Nyamwasa yakoresheje mu gusibanganya ibimenyetso.
Ati:”icyo n’ikintu cyambere kigaragaza ubutindi n’ubugome yakoresheje mukugira Azimize ibimenyetso.”
Musonera avuga ko ikindi kimenyetso gishimangira ko kayumba yagize uruhare mu gushimuta Ben Rutabana ngo ni uko Rutabana akimara kuburirwa irengero Kayumba yatangiye gukoresha Epimaque Ntamushobora mu nshingano zari iza Ben Rutabana,uyu Epimaque akaba asanzwe ari komiseri wa RNC ushinzwe ubukangurambaga.
Musonera yavuze kandi ko aha ariho hatangiriye amakuru asebya Ben Rutaba mu banyamuryango ba RNC avuga ko ibura rya Rutabana ntawe rikwiye guhangayikisha kuko ubusanzwe ngo arangwa n’ivangura rishingiye ku moko.Aya makuru ngo yakwirakwizwaga na Epimaque Ntamushobora
Yagize ati:”gukoresha bamwe mubacuranzi b’imiduri ye , nka Epimake Ntamushobora uhorana , utugambo two kugenda asebanya Aho sebuja Kayumba amutumye hose , aho yirirwaga mu mazu y’abahutu avuga ko Ben ari virus, ngo n’umwanzi w’abahutu nta muntu ukwiye k’umwitaho.”
Musonera Jonhatan yongeyeho ko nawe Ntamushobora yamusuye.Ati: “ Ntabwo ari amagambo n’iwange yarahageze Sebuja umuntumyeho ambwira ko Ben tutagomba k’umwitaho. ”
Musonera avuga ko ibi yabikoze azi neza ko Ben Rutabana yagiye mu butumwa bw’akazi munyungu za RNC ariko bagatangazwa no kubona imyitwarire iteye amakenga ya Kayumba nyuma yo kumva ko Ben yaburiwe irengero.
Iyegura rya benshi mu bagize komite ya RNC rikomeje gusiga ibimenyetso bo bita ko bihamya Kayumba Nyamwas kugira uruhare mu ibura rya Benjamin Rutabana wari ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri RNC.
Umuryango wa Ben uherutse gutangaza ko urimo kuvugana n’umunyamategeko wabo ngo barebe icyakorwa n’ubutabera. Nyuma y’aho Lea karegeya nawe weguye kumirimo ye muri RNC nk’umukuru w’akanama k’inararibonye akandika ibaruwa ikubiyemo ubutumwa benshi mu banyamuryango ba RNC bavuga ko bwabahumuye amaso ku mikorere mibi y’umuyobozi Kayumba Nyamwasa amakuru aturuka muri bamwe mubayoboke ba RNC baba Canada avuga ko kuri ubu Lea Karegeya arimo kwiyegereza , Tabita Gwiza( mushiki wa Rutabana) , umunyamategeko Kazigaba Andre, Frank Ruhinda n’abandi banyamuryango baba mu kiswe intara ya Canada kugirango bihuze na Jean Paul Turayishimye wahoze Ari umuvugizi wa RNC maze bashinge ishyaka ryabo .
Ibi Kandi ngo bizabafasha guhuriza ingufu hamwe zo kurwanya Kayumba no gukomeza gushaka ibimenyetso bimushinja ishimutwa rya Ben Rutabana.
Umunyamategeko kaziga Andre nawe ngo Ari gutegura ibirego bijyana Kayumba Nyamwasa m’ubutabera amushinja kujyana abana bakiri bato mumutwe w’inyeshyamba za p5 bakaba barashiriye muri Congo.
HATEGEKIMANA J.claude