Nyuma y’aho ubuyobozi bukuru bwa RNC, bubinyujije mu ibaruwa yanditswe na bwana Jerome Nayigiziki (umuhuzabikorwa mukuru w’ishyaka rya RNC) buhagaritse by’agateganyo bamwe mu bagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Canada.
Aba bahagaritswe nibo bwana Simeon Ndwaniyehe (umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor) Jean Paul Ntagora,umuhuzabikorwa w’ungirije akaba n’umucungamutungo mu ntara ya Canada n’akarere ka Ottawa Gatineau, Achile Kamana; komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada uyu abaka ari n’umuhuzabikorwa wa RNC mu karere ka Ottawa Gatineau,Tabita gwiza komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada akaba n’umubitsi wa RNC mu karere ka Windsor.
Ubuyobozi bukuru bwa RNC bukaba bubashinja kuba barateranye bagakora inama ku buryo butubahirije amategeko ajyenga ihuriro rya RNC, bagahagarika by’agateganyo ndetse bakanihanangiriza bamwe mu bayobozi b’ihuriro muri Canada no guteza akajagari.
Kuri ubu aba baherutse guhagarikwa n’ubuyobozi bukuru bwa RNC bandikiye ubuyobozi bukuru bw’iri huriro babumenyesha ko batazubahiriza icyemezo giheruka kubafatirwa cyo guhagarikwa kumirimo yabo byagateganyo, aho bashinja ubuyobozi bukuru bw’ihuriro rya RNC kutubahiriza amategeko,
Mu byo bagaraje harimo kuba Umubitsi w’intara ya Canada yarahagaritswe mu mirimo bidakurikije amategeko, uyu bivugwa ko yahagaritswe kubera ko yasabwe n’ubuyobozi bukuru kwaka imisanzu y’imirengera ariko ntiyabikora kubera ko atumvaga impamvu yiyo misanzu y’umurengera, harimo kandi kuba ubuyobozi bukuru bwa RNC bwarahagaritse abitabiriye inama yo kuwa 21/11/2019 yo gusuzuma impamvu ubuyobozi bukuru bwa RNC bukomeje kwaka abo muri Canada imisanzu y’umurengera bakayoherereza ubuyobozi bukuru ikintu Bo bavuga ko kitagakwiye kandi kitubahirije amahame agenga ihuriro rya RNC.
Ikindi bamwe mu bagize komite ihagarariye RNC mu kiswe intara ya Canada bashinja ubuyobozi bukuru bwa RNC ni ukubahagarika batabanje kumva ikibazo cyabo ndetse ko abagize Bureau politike cyangwa umwe mu bagize komite nshingwabikorwa batemerewe guhagarika ku mirimo abayobozi ku rwego rw’intara n’akarere, bakanahakana ko nta kajagari bateje nk’uko babishinjwa n’ubuyobozi bukuru bw’ihuriro.
Barashinja kandi bamwe mu bo bakorana cyane cyane uwitwa Patrick Uwariraye umuhuzabikorwa wa RNC ku rwego rw’intara ya Canada, kubogamira ku ruhande rw’ubuyobozi bukuru, aho bavuga ko Umubitsi ku rwego rw’intara yatutswe n’uyu Patrick Uwariraye ibitutsi bitajyanye nindangagaciro amuziza kutumvira I bukuru ku cyemezo cyo gutanga imisanzu y’umurengera.
Banongeraho kandi n’ubwo bashinjwa guteza akajagari ko ntakajagari bateje ko ahubwo ibyo bakoze byose bari bubahirije amategeko abubwo bagashinja ubuyobozi bukuru bw’ishyaka kutubahiriza amategeko n’amahame ajyenga ihuriro no gusaba abayoboke b’ihuriro imisanzu mu buryo budafututse.
Aba baribahagaritswe banongeraho ko mbere yo gutanga iyo misanzu y’umurengera habanza gutegurwa inama yo kwiga kw’iki kibazo ariko ubuyobozi bukuru ntacyo bwabasubije.Ibi akaba ari muri bimwe bashingiraho bavugako batazubahiriza umwanzuro wo kubahagarika bafatiwe.
Irihangana, kutumvikana no gusuzugurana hagati y’abagigeze komite nshingwabikorwa ya RNC muri Canada n’ubuyobozi bukuru rikaba rimaze gufata indi ntera nyuma y’aho aba basuzuguriye cyangwa bateye utwatsi umwanzuro wafashwe wo kubahagarika ndetse bikaba binashira bamwe kuba bakwitandukanya naryo.
Ihuriro rya RNC ryashinzwe ku ikubitiro na Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Gérard gahima ndetse na Theogene Rudasingwa, ariko nyuma rudasingwa yitandukanya na Kayumba kubera amakimbirane aho Rudasingwa yashinjaga Kayumba kurema agatsiko k’abatutsi bahoze ari abasirikare kahawe kuyobora RNC, ibyo yise kurema ishyaka mu rindi, igitugu no kuyobora neza
Ku rundi ruhande Kayumba nawe agashinja Rudasingwa gukurura amacakubiri ashingiye ku moko, kumusuzugura no gushaka kumuhirika ku buyobozi bwa RNC ubwo yarakiri umuyobozi.
Sibi gusa kuko hashize igihe mu ishyaka harangwamo umwuka wo kutumvikana ahanini biterwa n’uko bimwe bashinja abandi kwigwizaho imitungo ituruka mu misanzu itangwa n’abayoboke baryo mu gihe abandi basa nk’aho babakorera nyamara ntihagire icyo binjiza.
Hategekimana Claude