Uwitwa Robert Kimutai Ngeno yitabiriye amarushanwa yo gusiganwa n’amaguru ibyo bakunze kwita Maratón uyu musore wari unitezweho guhiga abandi yahuye n’isanganya mu buryo butunguranye, ubwo yari yegereje kugera k’umurongokuko ari hafi yo gusoza yibasiwe n’imbwa.
Uyu musore ukomoka mu gihugu cya kenya witabiriye amarushanwa yo gusiganwa ku maguru azwi nka Maratón de Buenos Aires Ñandú’ muri Argentine, yibasiwe n’imbwa yamuriye ikanamukerereza bigatuma bagenzi be bamucaho.
Amarushanwa yo muri uyu mwaka yabaye ku wa 24 Nzeri yitabirwa n’abarenga 5000 baturutse mu bihugu 34.
Abatangabuhamya bavuze ko Ngeno ubwo yari ageze mu bilometero 30 mbere yo kugera ahagombaga gusorezwa amarushanwa ari bwo yahuye n’iyo mbwa yamurumye ukuguru kw’ibumoso ikamugusha hasi.
Ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko Ngeno yabyutse vuba vuba akomeza isiganwa ariko yari yamaze gutakaza igihe n’imbaraga ndetse ukuguru kwe kwavaga amaraso menshi.
Abo bari bahanganye babyungukiyemo bituma bamucaho, umwe umwe aba uwa gatatu atyo, ahita ajyanwa ku bitaro kugira ngo avurwe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ushinzwe kumukurikira, yavuze ko yababajwe n’ibyamubayeho kuko yagombaga kuba uwa mbere iyo atibasirwa n’iyo mbwa ariko ko yizeye ko azakira vuba agasubira mu marushanwa.
Abateguye irushanwa rya ‘Maratón de Buenos Aires Ñandú’ na bo bababajwe n’ibyabaye kuri Ngeno ndetse ko bagiye gufata ingamba z’umutekano mu rwego rwo gukumira isanganya nk’iri mu bihe biri imbere.
Isiganwa ku maguru rya Maratón de Buenos Aires Ñandú ni rimwe mu marushanwa afite amateka akomeye muri Amerika y’Amajyepfo. Ryatangiye kuba mu 1984 rikaba rihuza ibihangange mu gusiganwa ku maguru bavuye imihanda yose.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune