Kuwa 29 ukuboza 2020 nibwo Roger Lumbala umukongomani wahoze akuriye inyeshyamba za RCD-N zari zishigikiwe na Uganda muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yatawe muri yombi.
Nyuma yo kumara amasaha 16 imbere y’ubushinjacyaha nibwo Roger Lumbala yagejejwe imbere y’umucamanza mu Rukiko Rw’i Paris maze umucamanza ategeka ko akorerwa dosiye igomba kuzashikirizwa urukiko.
Araregwa ibyaha by’intambara, kwica abasivile, gusambanya abagore ku ngufu , kwica urubozo, gukoresha ibiyobya bwenge no gusahura ibyabandi ibyaha yakoreye mu Ntara ya Ituri na Haut-Uele mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ibi byaha ngo akaba yarabikoze hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 ubwo yari umuyobozi mukuru w’inyeshyamba za RCD-N zari zishyigikiwe na Uganda
Roger Lumbala w’imyaka 62 yari amaze igihe ashakishwa n’urwego Mpuzamahanga rushinzwe guta muri yombi abashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu OCLCH (Office Central deLutte Contre L’Humanite) rukurikije impapuro Mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zatanzwe n’umuryango w’abibumbye akaba yari amaze igihe yihishe mu gihugu cy’uBufaransa.
Kubera ibibazo by’uburwayi Roger Lumbala akaba afungiye mu bitaro bya Gereza ya Paris.
Hategekimana Claude