Gnamien Mohaye Yvan uyu musore w’imyaka 20 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa Munani zo mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 18 Kanama 2023. Akihagera yakiriwe na Ngabo Roben ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports.
Uyu msore wakiniye Ikipe y’Igihugu cye y’abari munsi y’imyaka 17, afite metero 1,92 y’uburebure , yageze mu Rwanda avuye mu Ikipe y’iwabo yo mu Cyiciro cya Mbere yitwa Stars Olympic Football Club D’Abobo.
Mu kiganiro gito yahaye itangazamakuru, Gnamien yavuze ko afite amakuru make ku Rwanda aho yumva baruvuga nk’igihugu cyiza kandi gitekanye.
Yavuze ko mu bakinnyi afatiraho icyitegererezo harimo Didier Drogba bakomoka mu gihugu kimwe ndetse n’Umunya-Brazil Kaka.
Avuye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Yvan Mohayé Gnamien, yahise asanga abakinnyi ba Rayon Sports aho bari mu mwiherero i Bugesera bitegura umukino ufungura Shampiyona bazakirwamo na Gasogi United saa Moya z’umugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2023. Nta gihindutse uyu musore akazakurikira uyu mukino.
Rayon Sports ikomeje kwiyubaka mu kwitegura kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ikomeje kwiyubaka ikaba yaregukanye Igikombe kiruta ibindi, Super Cup 2023, nyuma yo kwandagaza mukeba
Umutesi Jessica