Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gifite za gasutamo mu nshingano cyanyomoje amakuru avuga ko abashoferi b’amakamyo bakoresha umupaka wa Kagitumba bamburwa ibyo kurya baba bahahiye ingo zabo ntibanamenyeshwe impamvu ituma babibambura.
Abashoferi batwara imodoka nini zizwi nk’Amakamyo ,yambuka ku mupaka wa Kagitumba ajya mu bihugu bitandukanye birimo, Tanzania, Kenya na Sudan baravuga ko bafite ikibazo cy’ababambura ibyo bahashye aho baba bavuye babizaniye imiryango yabo baba basize mu Rwanda ariko bagera ku mupaka wa Kagitumba bakabibaka.
Aba bashoferi bavuga ko ubusanzwe mukazi kabo ka buri munsi iyo bageze ahantu runaka bitewe n’ibicuruzwa bihari ndetse n’igiciro cyabyo rimwe na rimwe bagura ibyo kurya byo kuzanira imiryango yabo baba basize mu ngo zabo birimo : Akawunga, umuceri, amagi, umugati n’ibindi birirwa gusa bakavuga ko iyo bageze ku mupaka wa Kagitumba abashinzwe gusaka babibaka bityo ntibabashe kubigeza ku miryango yabo ibintu bavuga ko ngo birimo kubateza inzara mu ngo zabo.
Umwe mubo twaganiriye utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati “ iyo tuvuye mu rugendo hari igihe dusagura udufaranga duke bityo umuntu agahitamo kugura utuntu two kurya two gushyira umuryango wenda nk’Akawunga, Umuceri, Igitoki, umugati se n’ibindi ariko igitangaje ni uburyo tugera ku mupaka wa Kagitumba abashinzwe umutekano no gusaka bakabitwambura kandi ntibagire n’ikintu batubwira.”’
Yakomeje avuga ko ibyo baba baguze biba atari ibintu byinshi ushobora kuba wabarira mu bicuruzwa.
Ati “ None se niba naguze umufuka umwe w’Akawunga kubera wenda uko nasanze ugura aho nari nagiye barangiza bakawunyambura kandi ntaje kuwucuruza ari uwo nzanye mu muryango wanjye ngo babashe kurya ureba n’ibi bihe turimo bya COVID 19 uko bimeze urumva atari akarengane? Barimo baratuma imiryango yacu yicwa n’inzara rwose.
Bakomeza bavuga ko batazi niba ari itegeko guhahira mu Rwanda ku buryo uramutse uguze nk’igitoki Tanzania cyangwa ikindi kintu cyo kurya ugomba kugera ku mupaka ukacyamburwa nta n’ibisobanuro uhawe.
Aba bashoferi bakomeza basaba Leta kuba yabafasha iki kibazo kigakemuka kuko ibyo baba bazanye atari ibicuruzwa ahubwo ari ibyo baba bahashye aho bavuye kugira ngo babizanire imiryango yabo ibashe kubona ibibatunga, dore ko turi mu bihe bitoroshye bya COVID 19 aho ubukungu bwazahaye bityo kwakwa ikintu waguze amafaranga kandi ntayandi ufite biteza igihombo ndetse n’inzara mu muryango.
Mu gushaka kumenya uko iki kibazo giteye Rwandatribune yavuganye ku murongo wa Telephone na Bwana Musoni William Komiseri wungirije ushinzwe za Gasutamo muri Rwanda Revenue Authority, maze avuga ko ibyo abo bashoferi batangaza atabyemera kuko uretse n’abo banyura ku mupaka wa Kagitumba, abanyura ku yindi mipaka irimo uwa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania bemererwa kwambukana ibyo kurya baba bahashye bazaniye imiryango yabo birimo: Inkoko, umuceri, amavuta, ibitoki n’ibindi.
Akaba yashoje avuga ko atumva uburyo abaca ku mupaka wa Kagitumba aribo bonyine bamburwa ibyo bahashye kuko ubundi bimenyerewe ko abo bashoferi bambukana ibyo kurya bahashye nta kindi babajijwe.
Norbert Nyuzahayo