Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ikibazo cy’imitingito yumvikanye muri ako Karere, kizatuma abakeneye kubakirwa biyongera.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko hari abari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri ubu bagomba guhita bitabwaho, bakinjira muri gahunda yo gufashwa kubona icumbi kuko hari abari barifite ariko ubu baribuze kubera imitingito.
Agira ati “Nk’Akarere abo bantu bakeneye kubakirwa mu mwaka w’ingengo y’imari ugiye kuza, bivuze ko urutonde rw’abo tugomba kubakira rugiye kwiyongera”.
Nzabonimpa avuga ko Leta hari abandi baturage igomba gutekereza, harimo abari bifashije ariko ubu bari mu bihombo.
Ati “Hari abatunguwe bari bishoboye ariko bari bafite inguzanyo muri banki, bigaragara ko bafite ubushobozi, ariko bangirijwe n’imitingito bityo hakenewe ubushishozi na bo bagafashwa”
Mu mujyi wa Gisenyi habarurwa inyubako nyinshi z’abantu bifite ariko zishobora gushyirwa hasi kubera kwangizwa n’imitingito kandi zari muri banki nk’ingwate.
Hari abandi bazasabwa kwimuka aho bari bari bagasiga ibibanza n’inyubako byabahenze mu kubigeraho.
Kimwe mu byifuzo by’abaturage bangirijwe n’imitingito ni ukoroherezwa n’ubuyobozi bagashobora gusana inyubako bakazisubiramo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukaba bubagira inama y’uko barindirira inzu zabo zikagerwaho n’itsinda ry’abahanga mu kubaka ni bwo bazamenya niba inzu zabo bazisana cyangwa zizakurwaho burundu.
Ati “Bashobora ejo gusanga igomba kuvaho, kandi ibyo ntibirenza ibyumweru 2, ahubwo uwo batageraho akaba ari we usaba kugerwaho, ahamagara kuri 1020 kandi ni inimero itishyuzwa”.
Inyubako zangijwe n’imitingito, nyinshi ziri mu mirenge ya Rubavu, Gisenyi, Nyundo, Rugerero na Nyamyumba.
Muri iyo mirenge akaba ari ho hari izingiro ry’imitingito myinshi yumvikanye mu Karere ka Rubavu.