Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi RSSB cyashoye miliyari 418Frw mu mwaka ushize (Nyakanga 2018 kugeza Kamena 2019). Ahanini aya mafaranga ashorwa mu mabanki no kubaka amazu, aho umuyobozi wayo Tushabe Richard yemera icyaha cyo kuba batubaka amazu “atakwigonderwa n’ubonetse wese”, ngo nibura hakubakwa inzu za miliyoni 15.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama, umuyobozi wacyo avuga ko mu mwaka ushize (kuva muri Nyakanga 2018 kugera muri Kamena 2019) iki kigo kimaze kugera ku mutungo wa Tiriyari imwe( miliyari 1000Frw), ariko avuga ko ikigo gikeneye ubwisanzure mu gucunga abakozi.
Muri ubwo bwisanzure ni naho imyaka ishira indi igataha, iki kigo cyubaka amazu agura miliyoni zirenga 100, nyamara benshi mu banyamuryango bacyo batabasha kuyigondera.
Tushabe ati, “ kubaka amazu ahenze si ikibazo, ariko hari icyaha nemera. Icyaha ni uko tutubaka inzu za miliyoni 15 ngo abanyarwanda bose bibonemo. Ariko aho bukera nzagikemura, mutwihanganire, nanubu ni ikintu kikimvuna”.
Mu gushaka guhindura ibintu, uyu muyobozi avuga ko bashaka kubaka amazu acirirtse mu mudugudu wa Gasogi mu murenge wa Ndera, ariko akababazwa n’uko abantu bagishaka ko hubakwa amazu ahenze.
Ati, “N’ubu abakoze inyigo ya Gasogi bashaka inzu za miliyoni 30, narabyanze mba mbihagaritse. Hari abubatse Rugarama iza miliyoni 20, natwe dushaka nibura iza miliyoni 15”.
Mu gusobanura inzu icirirtse, Tushabe avuga ko itaba ifite munsi y’urugo n’igikari , ariko nibura ikaba ifite ibyumba bibiri n’uruganiriro. Iyi nzu yaba ifite agaciro hagati ya miliyoni 15 na 20, kandi hari ibikorwa remezo byose.
Ati , “Ni gute muri Kigali wahabona inzu ya miliyoni 40, noneho Gasogi (hirya y’umujyi) ugasaba miliyoni 35? Tuzagerageza gukorana n’abandi babashije kubaka izicirirtse badufashe, ku buryo umwarimu w’umushahara wo hasi , yahabwa inguzanyo yishyurwa mu myaka 40 yishyura make, ariko akabona aho atura.”
Cyakora, uyu muyobozi atera utwatsi abumva ko RSSB yakubakisha rukarakara, akavuga ko bazubaka amazu akomeye, azaramba kandi adahenze.
Anatanga urugero avuga ko RSSB ishobora guha amafaranga Banki ku nyungu nke, na Banki ikayaha abakiriya ku nyungu iringaniye kandi mu gihe kirekire.
Ibi bizafasha kuziba icyuho cy’abantu bakeneye amacumbi agera ku bihumbi 500 mu gihugu cyose.
Imibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2019, igaragaza ko abanyamuryango 500 000 ba RSSB bizigama, muri bo abagera ku 35 000 buri kwezi bahabwa amafaranga y’imperekeza y’izabukuru.
Igaragaza ko Abanyarwanda miliyoni 10 (78%) bishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) muri RSSB.
RSSB yashoye miliyari 418Frw yinjiza miliyari 48.5Frw y’inyungu, mu gihe umwaka ushize yari yungutse miliyari 45Frw. Iki kigo ngo kifuza ko inyungu igera kuri miliyari 56Frw.
RSSB yishyuye akabakaba miliyari 2Frw ku kiguzi cy’ubuvuzi (Frw 1.902 753.448). mu gusobanura iyo mibare RSSB ivuga ko abantu bitabiriye kwivuza cyane bitewe n’uko uburyo bwo kwivuza bwegerejwe abaturage kugera kuri za poste de santé.
Muri rusange Abanyarwanda bajya mu zabukuru ngo bariyongera, kandi n’abagannye uburyo bw’ubwishingizi bw’abakozi mu kwivuza (RAMA) na bo bariyongereye.
Karegeya Jean Baptiste