Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, ibigo byagaragayeho imicungire itanoze y’umutungo n’imari by’Igihugu, byatangiye kwisobanuro imbere ya PAC aho RSSB yahereweho, yatanze ibisobanuro bitanyuze Abadepite.
Iki kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ni cyo cyabimburiye ibindi bigo byagaragaweho amakosa muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ya 2021-2022.
Byumwihariko ikibazo cyagarutsweho cyane, ni icy’ubutaka bwaguzwe na RSSB gishoyemo imari ya miliyaridi 137 Frw ariko bukaba bumaze imyaka 10 butabyazwa umusaruro.
Ni ibintu byababaje intumwa za rubanda, zavuze ko bitumvikana kuba ubutaka bwakwimurwaho umuturage, abwirwa ko ari ku bw’inyungu rusange, ariko akaba akomeje kubunyuraho ari ibihugu.
Umwe mu Badepite yagize ati “Twe tureberera abaturage nk’Abadepite, tuvuge nk’umuturage unyura hariya akabona ahantu bahamukuye bamubwira ngo hari ibintu bifitiye Igihugu akamaro ariko ubutaka bukaba bukiri aho, urumva ibyo bintu bifite ibisobanuro?”
Perezida wa PAC, Valens Muhakwa na we wanenze ibi byakozwe na RSSB, yavuze ko ubusanzwe mu Rwanda hari itegeko riteganya ko hari igihe cyagenwe ubutaka bwamburwa nyirabwo mu gihe atabubyaza umusaruro.
Yagize ati “Ubu se namwe dusabe ko babubaka? RSSB iti ‘twebwe mu myaka 30 iri imbere ni bwo tuzabukoresha’ ibyo ntabwo byaba ari ukureshyeshya abantu imbere y’amategeko.”
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yavuze ko kugura ubu butaka bukabikwa, byatewe nuko bari bamaze kubona ko bugenda burushaho guhenda bityo ko babuguze hakiri kare kugira ngo batazajya kubugura bwaramaze gutumbagira
Ni ibisobanuro bitanyuze abadepite bavuze ko bidakwiye kuko niba ubutaka buguzwe bugomba kubyazwa umusaruro kuko n’ababuguriwe bakabwimurwamo na bo babukoreshaga.
RWANDATRIBUNE.COM