Rtd Lt Col Nyirimanzi umushakashatsi Ku mateka y’u Rwanda arababariza abavuzi gakondo aho ashima ko Leta yongeye kuzura ubuvuzi gakondo ariko ko ngo ntaho buragera , ngo ubuvuzi gakondo mu bihe bya mbere y’umwaduko w’abazungu bwari bufite akamaro kanini ku banyarwanda bityo ko ngo bukwiye gutezwa imbere.
Akomeza avuga ko hakwiye gushirwaho amashami y’ubuvuzi gakondo muri kaminuza zisanzwe zigisha ubuvuzi bwa kizungu, ibi ngo bikaba byafasha ubuvuzi gakondo guhabwa agaciro gakomeye , ati”:Abashinwa icyo baturusha ni ukumira ibya Abanyamerika ariko ntibabimire burunguri ariko abanyafurika tubimira burunguri, ubuvuzi gakondo bw’Abashinwa na Abahinde bwateye imbere cyane natwe dukwiye kubwubaka duhereye mu mashuri”.
Yungamo ko Abazungu baciye ubuvuzi gakondo mu mwaka 1926 bavuga ko ari ibipagani, ati” Mu 1926 nibwo Abazungu baciye ubuvuzi gakondo bavuga ko ari ibipagani!! Kandi ubuvuzi gakondo bwari bufite imbaraga kuko abanyarwanda baciye mu byorezo byinshi kandi bakamenya kubisohokamo “
Asoza asaba abavuzi gakondo kwishyira hamwe hakamenyekana n’ibyo bavura n’ibyo batavura , ati” nibamara kwishyira hamwe , bakagaragaza ibyo bakora mpamya ko bazakora ubu ubuvuzi neza”.
Uzamukunda Justine , umuvuzi gakondo akaba n’umushakashatsi ku buvuzi gakondo , avuga ko ubuvuzi gakondo bukozwe neza bugira uruhare mu iterambere ry’igihugu .
Akomeza ashishikariza abashoramari gushora imari mu buvuzi gakondo , agashimira Leta y’Ubumwe yongeye kuzamura ubuvuzi gakondo biciye mu bigo bitandukanye ariko ko ngo hakiri byinshi byo gukorwa ngo bugere ku rwego mpuzamahanga.
Nkundiye Eric Bertrand