Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahana w’abafite ubumuga uba tariki 03 Ukuboza buri mwaka, Abafite ubumuga bo mu karere ka Rubavu baravuga ko kubona inyunganirangingo n’insimburangingo ari ikibazo gikomeye.
Abaganiriye na Rwandatribune bayibwiye ko insimburangingo n’inyunganirangingo zihenze cyane kuko nk’imbago ya makeya igura amafaranga ibihumbi 10 mu gihe hari n’izigura ibihumbi 50 bitewe n’uko zikoze ndetse n’ibikoresho zikozemo.
Batubwiye ko hari n’izindi za make ariko zikoze mu matiyo ariko na none ngo zikaba ziremera ku buryo utagira ubumuga ngo ugerekeho n’umutwaro wo kugenda ukururana n’imbago ndetse ngo bikaba byabagiraho n’ingaruka zo kubasigira n’ubundi bumuga.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Rubavu Mpumuje Anselme nawe yemeza ko iki ari ikibazo kibakomereye ndetse akifuza ko leta yakora ibishoboka byibura ikongeramo na nkunganire mu kugura insimburangingo n’inyunganirangingo mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga kuko hari n’abaheze mu nzu barabuze uko bazigura bagahora bategereje abaterankunga babafasha kuzibona.
Yagize Ati:”Gutegereza abafatanyabikorwa ni ikibazo kuko turategereza ariko hari ubwo bagira abantu benshi wenda budget bateguye ari nkeya, icyo dusaba ni uko habaho inyunganizi ya leta mu biciro cyangwa hakongerwa ahakorerwa inyunganirangingo n’insimburangingo ariko zikagurishwa ku giciro gito”.
Arongera ati:” Nanone ziramutse zishyuwe no kuri Mituweli nabyo byaba byiza cyane kuko urabona ko ahantu henshi imbago zigura hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 20, ariko zigabanutse zikagera ku bihumbi bibiri, bitatu, buri wese yagira ubushobozi bwo kuzigura”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu Ishimwe Pacifique yavuze ko ibikoresho byifashishwa n’abafite ubumuga birimo inyunganira-ngingo n’insimburangingo, amavuta yisigwa n’abafite ubumuga bw’uruhu, inkoni yera y’abatabona nutwuma two mu matwi twifashishwa n’abatumva bigihenze bitewe n’ibikoresho bibigize ariko bakaba badahwema gukora ubuvugizi kugirango bibashe kuboneka.
Yagize Ati:”Dutekereza ko ubuvugizi bwagiye bukorwa ahari hari ikizagenda gikorwa bigashyirwa kuri Mituweli tugenda tubiganiraho n’ubuyobozi, gusa birazwi ko ari imbogamizi ku bafite ubumuga kandi bamaze kuba benshi batazihawe, ni urugendo ariko uko ubushobozi bwa Mituweli bugenda bwubakika bizageraho bikunde.
Akomeza ati: “Sinavuga ngo ni ejo cyangwa ejo bundi ariko ukurikije uko abantu bagenda babiganiraho ubona ko bigenda byumvikana, kuko n’ibindi nkenerwa ku bantu bafite ubumuga ubona ko bigenda biboneka, urugero nk’amavuta y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu kuri ubu asigaye aboneka kuri Mituweli, n’ibindi bizagenda bishoboka Icyizere turagifite.”
Mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Dufatanye n’abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego z’iterambere rirambye”, umunsi mpuzamahana w’abafite ubumuga mu karere ka Rubavu wizihirijwe mu murenge wa Rugerero ahatanzwe amagare 23 yahawe abafite ubumuga bw’amaguru.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com