Mu Murenge wa Busasamana habonetse imibiri ibiri y’abishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, yabonetse nyuma yuko abagabo babiri bari bazi aho iherereye, bashwanye, bakahavuga.
Iyi mibiri yabonetse mu murima w’umuturage utuye mu Mudugudu wa Kanondo mu Kagari ka Gacurabwenge, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023.
Amakuru twahawe n’umuntu utuye muri aka gace, ni uko iyi mibiri ibiri yabonetse nyuma yuko abagabo babiri bashwanye, umwe akavuga ko agiye guhita atanga n’amakuru y’iyi mibiri yari iri mu murima w’uyu mugenzi we.
Uyu washwanye n’uwatanze amakuru, ni umwuzukuru wa nyiri uyu murima wabonetsemo iyi mibiri.
Perezida wa Ibuka muri uyu Murenge wa Busasamana, Mbarushimana Gerard yavuze ko ingaruka za Jenoside zizamara igihe ariko ko n’abayikoze bose aho bari bazabiryozwa.
Yagarutse ku mateka mabi yaranze Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’amateka y’itegurwa ryayo, n’abayagizemo uruhare barimo Dr Leon Mugesera.
Ati “Burya n’icyaha cya Jenoside ni kibi, ntigisaza, ni yo mpamvu na Mugesera yahungiye muri Canada ku mpera y’Isi, yari azi ko ahunze ariko burya umuntu ahunga imimwirukaho ariko ntahunga ikimwirukamo.”
Yavuze ko Mugesera yafashwe ndetse akaba yaramaze gukatirwa gufungwa burundu n’inkiko zo mu Rwanda.
Yavuze ko n’abandi bakihishahisha hanze y’u Rwanda baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe kizagera bagafatwa bakabiryozwa kuko amaraso y’inzirakarengane bishe atagenda gutyo gusa.
RWANDATRIBUNE.COM