Abagore bo mu kagari ka Nyamikongi mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu baravuga ko babangamiwe n’abagore bagenzi babo babaca inyuma bakabatwarira abagabo, kuri ubu ngo nta mugabo ugihahira urugo rwe yishakiye, ahubwo ngo birirwa bicaye bagatungwa n’abandi bagore ndetse n’utwo abonye natwo bakadushyira izo nshoreke.
Urugero ni urw’umugore witwa Mukarubibi Salafina washakanye na Bitereraho Salathiel Sendegeya uvuga ko umugabo yamutanye abana umunani akisangira inshoreke akaba amazeyo igihe kingana n’imyaka itatu, akavuga ko ahanini byatewe n’uko babyaye abana benshi , akaba ari ingeso abagabo baho bamaze kwijandikamo aho umugabo ata umugore bitewe n’uko yaba atakirya ngo ahage kubera urubyaro.
Yagize ati” Ndiheraho,umugabo wanjye yarantaye, antana abana umunani, aracyura, kandi dufite abana bari mumashuri, nasanga se ngo agire icyo amfashaho akabyanga ngo mfite imitungo, kandi imitungo ni amaboko, none ubu abana barananiye, amashuri barayaretse,ibyo kurya, imyambaro byose ubu ntibakiga baricaye”.
Akomeza ati: “Ubu aho agendeye nshyingiye kabiri, umugabo ntatanga mituweli, ntagaburira abana mbese byose ntanakimwe amfasha yibereye iyo munshoreke ze, ubwo wambwirako atari ikibazo? Ikindi noneho dore n’uyu mpetse ni umwuzukuru, umukobwa wanjye nawe umugabo yaramutaye yishakira undi ubu yagarutse mu rugo, ubu bose bari ku mutwe wanjye.”
Si uyu mubyeyi gusa ufite iki kibazo kuko agihuriraraho n’abandi bagore bagenzi be bavuga ko uyu muco umaze kwaduka muri aka kace, aho abagabo b’ubu ngo basigaye bigira mu bana bakiri bato bataragira imbyaro nyinshi kandi bashoboye gukora, kuburyo ari nabo bashukashuka abo bagabo b’abandi bakabatwara, ibintu bavuga ko byakagombye gucika kuko ari umuco mubi ndetse na leta ikaba yabafatira ingamba.
Serucaca Emmanuel nawe ni umuturage wo muri uyu murenge ni umugabo ukuze nawe yemeza ko iki kintu cy’ubushoreke iwabo cyeze ariko ngo ahanini biterwa n’ikiri ku mutima w’umuntu, aribyo byitwa ingeso ariko nanone ahanini bigaterwa n’amakimbirane yo mu miryango, no kuba abantu batagishaka gukora ngo barye ibyo baruhiye ahubwo bakifuza kurya badakoze, kandi ibyo bimara igihe gito kuko uwo mugore nawe ntiyakugaburira kabiri cyangwa gatatu ntacyo umuha.
Serucaca ku rwe ruhande akifuza ko umuntu uta urugo rwe akajya mu nshoreke yajya afatwa agahanwa kuko atari umuco mwiza ndetse ko na Leta itakwemerera umugabo guta urugo rwe ngo ajye mu nshoreke kuko ari ingeso mbi, bityo leta ikaba igomba gufata ingamba kuri iki kintu kugirango gicike.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa aganira na Rwandatribune kuri iki kibazo yavuze ko atari akizi ariko ko kiramutse kinahari ari umuco mubi bityo hakaba hakorwa ubugenzuzi ababikora bagahabwa inama n’ibitekerezo bakagarurwa mu ngo zabo, naho ku bigendanye no guhana ndetse no gufunga akaba atari cyo cyakwihutirwa ahubwo hakabanza kubaho ibiganiro hagati mu miryango bagahabwa inama.
Yagize ati “Ntabwo narinkizi ariko sinahakana ko kibaho kuko byanzebikunze ntabwo wafata ingo 100, 200 ngo haburemo umugabo utita kunshingano ze uko bikwiye, ni ikibazo cyakemurwa n’ubukangurambaga buhoraho abantu bagiye gushinga ingo bakigishwa, buri wese agasobanurirwa inshingano ze. Ntabwo navuga ko ari ikibazo cya rusange ariko niba gihari tuzakorana n’inzego zose z’umurenge, tuzagenzura tumemye izo ngo tuzisure hanyuma tuzigishe, kuko n’abagabo hagati yabo bajya inama, guca inyuma abo bashakanye byo ni ubugwari ni ukutamenya gufata ibyemezo rero tuzagikurikirana”
Ku bijyanye no kuba hatangwa ibihano kuwagaragaweho n’iyongeso mbi Meya Prosper yagize ati: ”Dusanzwe dufite uburyo busanzweho bwo kunga imiryango nk’umugoroba w’umuryango kuko ariwo abantu bahuriramo kandi baziranye baturanye bakabunga, ariko niba umuntu yarananiranye nabwo uwo bashakanye akaba afite ibimenyetso yemerewe ku murega mu nkiko ariko ibyiza haba ibiganiro byo kwigisha kuruta kwitabaza amategeko”.
Itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina rivuga ko umuntu wese uhamwa n’icyaha cy’ubushoreke ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka ine (4) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000Frw).
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com