Abahinzi b’ibitunguru bo mu mirenge ya Mudende n’indi byegeranye barataka igihombo gikomeye batewe no kubura isoko ry’ibitunguru bikaba biri kuborera mu mirima.
Bagaragaza umusaruro w’ibitunguru watangiye kwangirikira mu mirima, aba bahinzi b’ibitunguru bo mu murenge wa Mudende n’indi byegeranye bavuga igihombo bahuye nacyo.
Umwe ati “dufite igihombo kirekire kuko aha hose nashoyemo ibihumbi 700Frw, bari kugura uko bagura ntiharenza ibihumbi 300Frw, ni igihombo gikabije buriya twahombye”.
Undi ati “byaheze mu mirima kandi byaborera mu murima kubera kubura abaguzi, ni igihombo”.
Undi nawe yungamo ati “imvura iguye byahita bibora nizo mpungenge dufite”.
Uretse kuba barashoye atari make muri ubu buhinzi banagaragaza ko abenshi bari bagannye ibigo by’imari bikabaha iguzanyo bashoye muri ubu buhinzi bw’ibitunguru.
Abenshi bafite ubwoba bwuko imvura nibisanga mu mirima igihombo cyaba cyose, bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona amasoko.
Ikibazo cyo kubura amasoko ku bahinze ibitunguru, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko muri rusange ntagihari gusa bukanavuga ko murwego rwo gushaka igisubizo kirambye hagiye kubakwa uruganda ruzatuma abahinga ibitunguru bashobora kubika umusaruro igihe kirekire.
Mulindwa Prosper umuyobozi w’akarere ka Rubavu ati “ntabwo twari dufite ikibazo cy’isoko, mu buryo burambye hari gutegurwa umushinga ku bufatanye na NAEB n’abandi bafatanyabikorwa kuzubaka uruganda rw’ubwanikiro bw’ibitunguru kugirango bijye bibikwa igihe kirekire, tugiye kuzabikorera mu murenge wa Kanzenze n’ikibanza twaragisuye, hari gutegurwa gahunda y’amasoko no kunoza inyigo”.
Niba abahinzi b’ibitunguru bagaragaza ko batewe igihombo no kubura amasoko y’umusaruro wabo ariko ubuyobozi bwabo bukavuga ko icyo kibazo ntagihari, haribazwa urikwigiza nkana hagati y’ubuyobozi n’abaturage.
Kurundi ruhande nyuma y’imyaka 3 ishize ubugenzuzi bwakozwe mu mirenge 6 muri 12 igize aka karere ka Rubavu ihingwamo ibitunguru bwerekanye ko impamvu bitabikika biterwa n’imbuto y’ibitunguru bahinga iba yifitemo amazi menshi, kandi imashini yari yaguzwe akayabo yo kubyumisha iri mu murenge wa Busasamana byagaragaye ko itujuje ubuziranenge.
By: IsangoStar