Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, bagaragaje bimwe mu bibazo bikibabangamiye byiganjemo icyo kubura isoko ry’umusaruro w’ibitunguru wabonetse ku bwinshi no kubura imbuto y’ibirayi.
Ubuyobozi bwabijeje ko hagiye gushyirwaho gahunda ihamye yo guhinga kuburyo bazajya bahinga bahinduranya bigatuma badahingira icyarimwe imbuto imwe.
Ibi babigaragaje kuruyu wa gatandatu taliki 4 ukuboza 2022 ubwo bakiraga ku mugaragaro abanyamuryango bashya 1043 biganjemo urubyiruko.
Chairman w’umuryango wa FPR mu murenge wa Busasamana Nkurunziza Félix,yagaragarije ubuyobozi bimwe mu bibazo abaturage bafite birimo imyubakire,umusaruro w’ibitunguru wabuze isoko n’imbuto y’ibirayi yabuze.
Ati “Ubwo Abadepite badusuraga banenze imyubakire itajyanye n’igihe natwe tubagaragariza ko biterwa n’itaka rya hano ritabasha kubaka bikagorana kuko bisaba kujya kurikura muyindi mirenge kandi rikaza rihenze,Hari n’ikibazo cy’abahinzi b’ibitunguru babuze isoko kandi umusaruro warabonetse kubwinshi,Hari n’ikibazo cy’imbuto y’ibirayi yabuze kuburyo bizagorana kubona umusaruro muri iri hinga mudufashije ibi bibazo bigacyemuka turabizeza kuzamura imibereho y’abanyamuryango bacu kuko birababangamiye.”
Kambogo Ildephonse umuyobozi w’akarere ka Rubavu akaba na Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi yahumurije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ababwira yuko hari gahunda nshya y’ubuhinzi aho bazajya bahinga bakurikije bakava mu guhingira rimwe igihingwa kimwe.
Ati “Ibibazo birebana n’ubuhinzi birimo guhabwa umurongo binyuze muri gahunda yo guhinga,hatangwa amakuru mbere yo guhinga dushake n’isoko bitaranahingwa no gusimburanya imyaka ntitwumve ko tugiye guhinga ibitungura nibivamo bose bahinge ibirayi,bashobora kujya basimburanya kuburyo abahinze bagurisha abandi nibyo bizacyemura kweza byinshi bikabura abakiriya.”
Yashoje asaba abanyamuryango barahiye kuza baje kuzamura ibikorwa bizamura iimibereho y’abaturage no gufatanya n’abandi kubungabunga umutekano muri uyu murenge uhana imbibe na Repubulika iharanira demukarasi ya Congo.
Imirenge ya Busasamana, Bugeshi na Mudende ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi bw’imboga n’ibirayi muri iyi myaka abahinzi bakaba baragiye bataka ibihombo baterwa no kugira umusaruro mwinshi ukabura abaguzi bitewe nuko bahinga ibirayi bose bikaba byinshi nanone bahindura bagahinga ibitunguro bose nabwo bikaba byinshi.
RWANDATRIBUNE.COM