Abanyamuryango b’ishyaka rya RPF-Inkotanyi riri ku butegetsi mu karere ka Rubavu bayiraye ku ibaba berekeza kuri Site ya Site ya Gisa mu Karere ka Rubavu umurenge wa Rugerero kuri College Nyemeramihigo aho bagiye kwakira umukandika wabo akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024 umunsi we wa kabiri wo kwiyamamaza.
Ni igikorwa Perezida Paul Kagame yatangiriye i Musanze ku munsi w’eko ku wa Gatandatu cyitabiriwe n’imbaga y’abaturage bari buzuye ikibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (UR-CAVM) cyakira abantu ibihumbi 300.
Kuri mu gihe kuri iki Cyumweru, aho ategerejwe mui Gisa n’abaturage benshi barimo abatangiye kuva iwabo hagati mu ijoro bagana aho yiyamamariza muri aka Karere ka Rubavu kuri ubu umujyi wa Rubavu wose ukaba werekeje ahabera iki gikorwa ndetse n’abaturage baturutse imihanda yose.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bakavuga ko biteguye ku muhundagazaho amajwi kubera ibikorwa byinshi byiterambere ndetse n’umutekano yabagejejeho muri iyi myaka irindwi ishize, byinshi mubyo Paul Kagame yari yemereye aba baturage byarakozwe.
Hubatswe imihanda irimo uwa Kubaka uwa Bralirwa-Burushya ufite km 4,1, uwa Bralirwa-Rubavu (Marine) wa km 6,2, umuhanda ujya ku bitaro bya Murunda n’ujya kuri Symbion Gas Methane wa km 4.2.
Muri rusange iyi mihanda igizwe na km 19,4 yubatswe mu myaka irindwi ishize.
Ku bijyanye n’amashanyarazi hubatswe uruganda rwa gaze metane mu kiyaga cya Kivu, (Shema Power Lake Kivu) rukaba rufite ubushobozi bwo gutanga MW 56. Hubatswe kandi umuyoboro uhuza u Rwanda na Congo ureshya na km 11.31.
Ingo zahawe amashanyarazi zavuye ku 44 189 mu 2017 zigera ku 99 432 mu 2023.Mu bikorwa remezo by’amazi, hubatswe uruganda rutunganya amazi rwa Gihira II hanasanwa urusanzwe ku buryo rubasha gutanga m³ 23,000 ku munsi.
Mu miturire hubatswe imidugudu itatu y’Icyitegerezo irimo uwa Bahimba, Rugerero na Ndoranyi ku buryo imiryango 233 yayitujwemo, indi miryango 495 ikavanwa mu manegeka.
Mu bucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe amasoko abiri ya kijyambere, udukiriro dutatu, amasoko ahuza n’ibihugu, isoko rya Rubavu ritangira gukoreshwa mu 2019.
Mu burezi hubatswe ibyumba by’amashuri 1284 bituma ubucucike bugabanuka kimwe n’ingendo ndende abana bakoraga bava cyangwa bajya ku ishuri.
Mu kurwanya ubukene, i Rubavu hatanzwe inka ku miryango ikennye binyuze muri gahunda ya Girinka ; mu gihe abantu 49 335 bobonye akazi muri Gahunda ya VUP .