Abaturage bo mumurenge wa Gisenyi hamwe n’abagenda muri aka gace gafite umwihariko w’ubukerarugendo ,kubera ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu ,bahangayikishijwe n’umwanda uva mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo ,uza utembanwa n’amazi, ugasanga amazi yahindutse umwanda gusa.
Uyu murenge uherereye mu karere ka Rubavu , akarere kari mudukunze kugira ba mukerarugendo benshi baza baje kuruhukira k’umucanga mwiza uri mu nyengero z’ikiyaga cya Kivu, aho baba bitegereza ibyiza nyaburanga kandi ari nako baruhuka. Kubera imyanda ituruka muri Repuburika iharanira Demukarasi Ya Congo , ikaza itembanwa n’amazi kubera imiyaga iba ihuha abantu nti bakiri kwisanzura nk’uko bisanzwe kuko hari aho bashakaga kogera bagasanga amazi yatwikiriwe n’ibyenda bishaje, ibikweto,amacupa n’imipfundikizo yayo hamwe n’amasahane yamenetse.aha uwashakaga kujya koga byamusabaga kujya ahitwa kuri TAMTAM
Umwe mu bakozi ba kompanyi ishinzwe isuku yitwa INZIRANZIZA Company LTD Ikorera mu Karere ka Rubavu, twasanze arwana n’iyo myanda ayikura mu mazi ku buryo butoroshye yadusobanuriye iby’iyi myanda.
Yagize ati “Ubundi abakongomani iyo baje inaha batubwirako aribo babitamo,iki KIVU Kuberako gicuramye igihe cyimihengeri iyimyanda iramanuka,ikaza hano iwacu,nubwo biduha akazi ariko abakongomani bakwiye kwigishwa kugira isuku.”
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Company Inziranziza Service LTD, yagize ati “Ikibazo cyiyo myanda nkuko uyibona ni myinshi kuburyo bw’indenga kamere, ikaba ituruka muri Congo ndetse ni ibintu bimaze igihe kinini, akenshi biza igihe cyizuba,ubundi biza gakegake ariko mugihe cy’izuba biza bikabije kubera umuhengeri, Abanye Congo bakwiye kwigishwa kugira isuku bakagira ibimoteri batamo imyanda.”
Yakomeje agira ati “Abanye Congo ntibagira isuku,iyaba bafata Ikivu nk’ubwiza nyaburanga bw’gihugu cyabo bakabaye bakigirira isuku ariko inkengero zacyo iwabo niho bamena imyanda bakahuzuza kuburyo batabona umucanga wo kwidagaduriraho,ahubwo bagahitamo kuza k’umucanga wahano mu Rwanda.”
Yasoje agira ati “Umuntu ashishikariza undi icyo yari asanzwe arimo yongeraho ko Abanye congo batashishikarizwa kugira isuku kuko n’ubusanzwe ntayo bagira avuga ko ahubwo bagomba kubigisha kugira isuku, kuko mbona umwanda ntacyo ubabwiye.”
Twagerageje kuvugisha Mayor wa Karere ka Rubavu,ngo atubwire uko icyokibazo cyabonerwa umuti urambye adutangariza ko bashyizeho amatsinda ashinzwe isuku no gutunganya inyengero z’ikiyaga.
Naho kubyerekeranye n’uko iyi myanda ikomoka mu gihugu cy’abaturanyi, yavuze ko bashyize ho gahunda ihuriweho n’ibihugu byombi y’umuganda cyangwa Salongo nk’uko babyita muri Congo,yo kugerageza gukora amasuku munyengero z’ikiyaga cya Kivu.
Charlotte Mbonaruza