Abaturage 142 bo mu karere ka Rubavu, bakomoka mu mirenge ya Nyundo na Rugerero bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya, batujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira bahawe isomero rigezweho. Ni igikorwa cyahuriranye no gutangiza ukwezi kwahariwe Gusoma no kwandika.
Si isomero gusa bahawe, kuko abanyeshuri batuye muri uyu mudugudu bashyikirijwe inkunga igizwe n’ ibitabo 8000, amakaramu 5200, amarati 200 n’ibindi bikoresho bifasha abanyeshuri.
Ibiza bikaba byaraye ku wa 2 na 3 Gicurasi uyu mwaka.Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira ukaba waratujwemo imiryango 142 yagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya wo mu karere ka Rubavu, bikaba byarasize iheruheru imiryango isaga 1300.
Uwamahoro Joyeuse umwe mu babyeyi batujwe muri uyu mudugudu ashimira leta y’u Rwanda yabahaye aho kuba, ashimagiza abagiraneza babukiye isomero ribaha icyizere cy’imyigire yisumbuyeho ku bana babo.
Yagize ati’’Ibiza hano byatugizeho ingaruka kuko amakayi yose yaragiye bituma abana basubira inyuma kuko byabagoye gukora ibizami bisoza umwaka neza, turashima leta yaduhaye aho kuba dushimira n’aba bagiraneza baduhaye isomero rigezweho n’ibikoresho by’ishuri ubu dufite ikizere cy’uko uyu mwaka abana baziga neza’’.
Hakizimana Francois nawe watujwe muri uyu mudugudu avuga ko iri somero rizafasha abana kuzamura ubumenyi asaba ko n’abantu bakuru bashakirwa uko bakubakirwa iryabo nabo bakazamura ubumenyi.
Nawe yagize ati’’Wasangaga abana birirwa bakina gusa ubwo hajemo no gusoma kandi nabonye harimo ibitabo byinshi bigiye gufasha abana kuzamura ubumenyi ariko turasaba ubuyobozi no gutekereza abantu bakuru kuko natwe dukeneye kujya dusoma kuko bituma ubumenyi bwiyongera’’.
Umuyobozi mukuru wa USAID mu Rwanda no mu Burundi Jonathan Kamin agendeye ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 yashimiye urwego u Rwanda rugezeho ugereranije n’ibindi bihugu yizeza gukomeza ubufatanye.
Yakomeje avuga ko’’Bishimira urwego bigezeho mu Rwanda mu gihe mu bindi bihugu byagabanyutse cyane kubera icyorezo cya COVID-19, mu Rwanda ubufatanye bwacu bwatumye abashishikariye gusoma bikuba kabiri ahandi byasubiye inyuma cyane ku Isi, kandi tuzakomeza ubufatanye kugira ngo umubare wiyongere.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Baguma Rose yasabye abarimu gushyigikira abana babakundisha gusoma kuko ari umusingi ukomeye w’ubumenyi.
Yasoje agira ati’’Barimu namwe babyeyi mushyigikire abana mu myigire yabo mubakundisha gusoma kugira ngo kugana ishuri bibe inzira y’iterambere kuri bo no ku gihugu dusaba kandi abantu bakuru gukunda gusoma no kubikundisha abato tubaha umwanya uhagije wo gusoma kuko ari umusingi ukomeye w’ubundi bumenyi’’.
UMUTESI Jessica