Abaturage batuye n’abakorera muri Centre ya Bisizi iri mu kagali ka Busigari mumurenge wa Cyanzarwe ho mu karere ka Rubavu baravuga ko babangamiwe n’ubwiherero bwubatswe muri iyi Centre hagati mu rwego rwo kubafasha kwita ku isuku n’isukura ariko kuri ubu aho kubabera igisubizo bukaba bwarabaye intandaro y’umwanda n’isuku nke muri iyi Centre.
Ubu bwiherero rusange bivugwa ko bwubatswe n’abafatanyabikorwa b’akarere mu rwego rwo kwita ku isuku n’isukura ndetse imyanda ivuyemo ikabyazwamo ifumbire yifashishwa mu buhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi ariko kuri ubu aba bafatanyabikorwa bakaba barabutaye bukaba bukoreshwa n’ubonetse wese.
Bamwe mu bahakorera baganiriye na Rwandatribune bavuga ko aho kuba igisubizo ahubwo bukomeje kubatera umwanda kuko buri mu mazu hagati ndetse akaba ntasuku nankeya bukorerwa aho bukoreshwa n’ubunetse wese uza agereka umwanda ku wundi kuri ubu bukaba bwarapfukiranye.
Nakure Mediatrice ni umwe mubagore bakorera umwuga wo gutunganya imisatsi muri umwe mu miryango yegeranye n’ubu bwiherero aragira ati:”Ubu bwiherero buratubangamiye cyane kuko ntamuntu warira hano akantu kuko amasazi aba atuma aha hose, ndetse bidutera n’impungenge ku bana bacu baba bakinira imbere y’ubu bwiherero ko bazahandurira indwara ziterwa n’umwanda ubukomotsemo”
Nkundiye Innocent nawe ni umucuruzi ucururiza imbere yabwo yagize ati:”Aha mpamaze umwaka n’igice urenga, sindabona hari umuntu ubukorera isuku kandi buri wese uhanyuze ajyamo.. mbese buriya bwiherero buratubangamiye cyane kandi buduteye imbogamizi zikomeye cyane mbese ahubwo muzatubarize icyo buriya bugamije kuko ahubwo butuzanira umwanda”
Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi ko ubu bwiherero bwakingwa cyangwa bukavanwaho burundu mugihe leta yaba idakoze ibishoboka byose ngo byibura bukorerwe isuku kuburyo bashyiraho n’umuntu ushinzwe kubucunga byibura akajya yishyuza n’igiceri ariko bukitabwaho ntibukomeze guteza umwanda mubaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwewe by’agateganyo Serubura Jean Baptiste iyi Centre ya Bisizi ihereyemo avuga ko ubu bwiherero ari ikibazo koko ariko ko bagiye kubusenya bakabukura mu baturage hahati bagashaka ahandi babwubaka hatabangamiye abaturage, hanyuma aho bwubatse hakazubakwa ibiro by’umudugudu.
Serubura yagize ati:”Nibyo koko ubwo bwiherero burahari ariko tumaze kubona ko ari ikibazo… twafashe umwanzuro ko bukurwa muri iriya Santre ahubwo aho buri hagashyirwa ibiro by’umudugudu buriya bwiherero tukabwubaka ahandi, ariko ntibwubakwe nka buriya kuko buriya butakemuye ikibazo cy’isuku kandi bwubatswe hagati mu baturage.”
Itegeko nshinga ry’u Rwanda, riha abanyarwanda bose uburenganzira ku buzima bwiza, ndetse Leta nayo ikagira inshingano zo guteza imbere ibikorwa nkenerwa kugirango ibyo bishoboke ni mugihe Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko baramutse bakarabye intoki bakoresheje amazi meza n’isabune byabarinda indwara ku kigero cya 40%, naho abakoresha ubwiherero neza bikabarinda ku kigero cya 30%.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com