Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu, barasaba Leta kubarwanaho ikabakiza ikibazo cy’ubujura bw’inka kimaze kugera ku rundi rwego kandi kiri kubahombya cyane.
Ibi byasabwe n’abaturage nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 3 Kamena 2021, abajura batemye inka yari imaze amezi umunani ihaka, bagasiga imbavu ziharuye, uruhu n’umutavu wayo aho bayiciye.
Iyi nka ni iy’umusaza witwa Ngirabatware Léonidas, utuye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yatemwe habura ukwezi kumwe ngo ibyare.
Asobanura uko byagenze, yagize ati “Twasanze ari imbavu gusa n’icyo gitavu cyayo, ariko twasanze abashumba barabigizemo uruhare.”
Uyu mugabo yavuze ko ubujura nk’ubu bumaze gufata intera kuko atari inka ye gusa yibwe cyangwa ikicwa, kuko n’abaturanyi be bahuye n’iryo sanganya mu minsi ishize.
Yagize ati “Bimaze kuba ibintu bisanzwe hano mu Karere kacu, ni ibintu biteye ubwoba Leta ikwiye kubihagurukira.”
“Ubujura butugiraho ingaruka zikomeye, nk’ubu mpombye inka n’iyo yari kuzabyara ndetse n’amata yayo. Urumva ko ari igihombo kinini ku buryo bishobora kuzansubiza inyuma [mu buryo bw’amikoro].”
Kinyoni Paul utuye mu Murenge wa Rukingo, na we yavuze ko aherutse kwibwa inka yahakaga ariko bikarangira nta butabera abonye kuko uwo akeka ko yayibye atanaburanishijwe.
Ati “Banjyaniye inka iri guhaka, ariko turakurikirana biranga.”
Yavuze ko nk’umusaza inka ye ari yo yari yitezeho amakiriro mu masaziro ye, ariko ubu akaba ashobora gusubira mu bukene kubera kubura umutungo we.
Yongeyeho ko Leta ikwiye gufata ingamba zikwiye igahagurukira iki kibazo amazi atararenga inkombe. Yavuze ko nta muntu ukwiye kwica inka mu buryo bugayitse, bityo ko ubikoze “Akwiye kujya ahanwa nk’uwishe umuntu” mu rwego rwo gutanga isomo ku bandi bajura.
Kabangwa Ephrem utuye mu Murenge wa Nyundo na we yavuze ko iki kibazo kimaze igihe cyarabaye inshoberamahanga.
Yakomeje ati “Bibaye umuco, bibaye n’umwuga, abajura barabafata ariko ntibituma batagaruka kuzitema. Turasaba Leta gushyiramo imbaraga, ntidusubire inyuma mu cyiciro twagombaga kuvamo.”
Abaturage bagaragaje ko Leta ikwiye guhagurukira ikibazo cy’ubujura mu buryo bufatika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yavuze ko iki kibazo cyatangiye gucika intege.
Yagize ati “Mu mezi atatu yari ashize nta bujura bw’inka buvugwa, ariko ikigaragara ni uko ba nyir’inka bagomba kumenya niba abashumba babo ari inyangamugayo, bakamenya niba baturuka ahantu hazwi, kuko bapfa gufata uwo babonye badakurikiranye imyitwarire yabo.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kwica inka ya Ngirabatware.
Amakuru avugwa n’abaturage ni uko izo nka zibagwa inyama zazo zijyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.