Imwe mu mirenge yo mu karere ka Rubavu, Nyundo, Rugerero na Kanama, yagizweho ingaruka n’ibiza bya sebeya ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’Akarere aho buba bashinja kubimura kandi badafite aho berekera.
Ku wa 11 kanama 2023 ni wo munsi ntaregwa aba baturage bo mu mirenge ya Rugerero, Nyundo na Kanama bakagombye kuba bamaze kwimuka bakajya ahatazashyira ubuzima bwabo mukaga.
Rwanda tribune mu kiganiro yariranye n’umuturage utuye mu murenge wa Nyundo yatubwiyo ko ubuyobozi bw’akarere n’umurenge barikumwe na Dasso bwaje kubakura mu mazu, ariko batabereka aho bagomba kwerekera abaturage batubwiye ko badafite iyo berekera kuko ntabushobozi bafite ngo bajye no gukodesha.
Uyu muturage utashatse ko dutangaza amazina ye ngo iki kibazo agihuriyeho n’abandi ngo ntibafite aho berekera, bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ko bw’agira icyo bubafasha bakabona aho barambika umusaya .
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ejo ku wa 11 kanama, bagiye bashyira ingufuri ku mazu y’abaturage babasaba kwimuka ku ngufu.
Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu yavuzeko icyemezo cy’uko bariya baturage bagomba kwimurwa cyafashwe hashingiwe ku nyigo yakozwe igaragaza aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Meya Deogratias yakomeje atangaza ko kurubu akarere gakomeje gukorana n’inzego zitandukanye kugirango mu gihe byaba bibaye ngobwa habeho kudohora ,ashimangira ko cyihutirwa ariko uko ‘’buri wese wagaragajwe n’inyigo agomba kwihutira kwimuka.’’
Ibi bibaye mu gihe abifuza ingurane bo bakuriwe inzira kumrima babwirwa ko aho bazimuka bashatse bahakorera ibindi bikorwa bidashobara gushyira ubuzima bw’abo mukaga.
Jessika Umutesi