Abaturage bo mu mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Mbugangari mu mujyi wa Gisenyi, batangaza ko ivuriro ‘poste de santé’ bahawe ryatumye batandukana no kujya kugura imiti ya magendu mu mujyi wa Goma, rimwe na rimwe bakagura idahuye n’uburwayi bwabo.
Abaturage ba Nyarubande begerejwe ivuriro, bibarinda kongera kugura imiti ya magendu
Ni Poste de santé yubatswe ku mupaka uhuza umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi, ikazajya ikoreshwa n’abaturage batuye ku mupaka bavuga ko bari babangamiwe no kubona serivisi z’ubuzima kuko ngo zitari zibegereye.
Umwe mu baganiriyr na Rwandatribune yagize ati “Nkanjye nihereyeho umubyeyi yashakaga kubyara nijoro bikatugora. Ubu hano ni hafi, ntibizajya bisaba ikinyabiziga no kugitegereza, ahubwo tuzajya dukoresha amaguru”.
Niyigena Claude utuye muri Nyarubande avuga ko bishimiye kwegerezwa poste de santé kuko batazongera kurembera mu ngo no gutanga amafaranga bishyura ingendo.
Ati “Nari ndi muri Mbugangari bambwira ko umwana yarwaye mfata moto ngomba mujyana mu mujyi, umuturanyi ambwira ko hano hatangiye gukora, amafaranga ya moto nagombaga gukoresha mujyana kure sinyatanze. Ubu ndahegereye nzajya nza n’amaguru”. (Tramadol)
Niyigena avuga ko azi abaturage bakoreshaga imiti ya magendu batazi icyo ivura batinya kujya kwa muganga kubera urugendo rurerure.
Ati “Ubusanzwe kubera gutinya kujya kwa muganga nijoro, abaturage ba hano bakunze gukorera i Goma, bigatuma babura umwanya wo kwirirwa mu Rwanda ngo bajye kwa muganga. Iyo umuntu yarwaraga kandi ubona kujya kwa muganga bikugora wasabaga uri i Goma kukuzanira imiti, rimwe ikamuvura ubundi ikamuzahaza, ariko ubwo twegerejwe ivuriro, ntituzongera kugorwa no gushaka imiti tutazi icyo ivura, ahubwo tuzajya tuza kuri iri vuriro tuvurwe haba ku manywa, haba nijoro.”
Niyigena avuga ko nk’abagore bashaka kuboneza urubyaro hari igihe baburaga umwanya ariko ubu isaha iyo ari yo yose bazajya babona serivisi z’ubuzima.
Kweregeza igikorwa cy’ubuzima abaturage mu mudugudu wa Nyarubande, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko biri mu mihigo kandi biri mu kwegereza abaturage serivisi nziza.
Mu Karere ka Rubavu mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021 biyemeje kubaka poste de santé enye (4) n’inzu z’ababyeyi ebyiri (2) ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 240, ubuyobozi bukavuga ko bizafasha abaturage kubona serivisi nziza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko yizera ko abaturage begerejwe serivisi z’ubuzima bityo ko ntawe uzongera gutinda kujya kwa muganga cyangwa ngo ajye kugura imiti muri Congo.
Ati “Turizera ko abaturage batazongera kujya mu gihugu cy’abaturanyi kubera ko babuze serivisi z’ubuzima, abakozi bazakora hano nabo turabasaba gutanga serivisi nziza no kugaragaza ikitagenda bagafashwa umuturage agahabwa serivisi nziza”.
Mayor Habyarimana avuga ko bimwe mu bizafasha kugumana izo serivisi bahabwa ari ugufata ibikorwa n’inyubako neza, ariko bikajyana no kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bajye borohererwa no kwivuza mu gihe hari uwarwaye.
Jean Pierre Ndagijimana